Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ifi nini ifite umubiri wisukura

Ifi nini ifite umubiri wisukura

Hari udusimba n’ibimera byo mu mazi bifata ku bwato maze kubikuraho bikagora abashinzwe kwita ku mato. Ibyo bintu bifata ku ndiba y’ubwato bituma bugenda buhoro, bugakoresha risansi nyinshi kandi bigatuma ubwo bwato buhora bukorerwa isuku nyuma y’imyaka mike gusa. Abahanga mu bya siyansi barimo kwigana uko umubiri w’iyo fi ukora kugira ngo bakemure icyo kibazo.

Suzuma ibi bikurikira: Ubushakashatsi bwagaragaje ko uruhu rw’iyo fi (baleine pilote) rufite ubushobozi bwo kwikorera isuku. Urwo ruhu rutwikiriwe n’utuntu tumeze nk’imihiro tuba ari duto cyane ku buryo twa dusimba dufata ku mato tudashobora gufata kuri iyo fi n’iyo twaba tukiri duto. Hagati y’iyo mihiro haba hari ibintu bimeze nk’amavuta bituma urubobi n’izindi bagiteri bidafata kuri iyo fi. Iyo iyo fi yiyuburuye, umubiri wayo urongera ukazaho ibyo bintu bimeze nk’amavuta.

Ubwo rero abahanga barateganya kwigana urwo ruhu rwikorera isuku, bagakora ibintu bizajya bituma utwo dusimba tudafata ku bwato. Mu gihe cyashize bakoreshaga amarangi atuma utwo dusimba tudafataho. Icyakora vuba aha amarangi yakoreshwaga cyane yarabuzanyijwe kuko yangizaga ibinyabuzima byo mu mazi. Ubwo rero, abashakashatsi barateganya gukora icyuma gifite utwenge nk’utw’urushundura, kigatwikira indiba y’ubwato iba iriho n’imyenge isohora imyuka itangiza ibidukikije. Iyo myuka ihura n’amazi yo mu nyanja igakora urusukume rw’amavuta, ruvamo ikintu kimeze nk’urukoko rugenda rugakwira indiba y’ubwato yose. Urwo rukoko ruba rufite umubyimba wa mirimetero 0,7, rugeraho rukavaho rukajyana na twa dusimba cyangwa ibimera biba byafasheho. Nyuma yaho, wa mwuka urongera ugahura n’amazi y’inyanja bikongera bigakora urundi rukoko.

Udusimba dufata ku mato dutuma butihuta kandi kudukuraho biragorana

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha ubwo buryo bizatuma ibinyabuzima bifata ku bwato bigabanuka cyane. Ibyo bizafasha cyane amasosiyete y’amato, kubera ko gusukura ubwato bihenda cyane.

Ubitekerezaho iki? Ese iyo fi ifite umubiri wisukura yabayeho binyuze ku bwihindurize cyangwa yararemwe?