Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

AMASOMO ATANGWA HIFASHISHIJWE VIDEWO

Videwo zishingiye kuri Bibiliya: Inyigisho z’ibanze

Amasomo akubiye muri izi videwo ngufi asubiza ibibazo by’ingenzi abantu bibaza kuri Bibiliya, kandi akuyobora mu isomo ryo mu gatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana.

Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana

Ni ubuhe butumwa bwiza buturuka ku Mana? Kuki dushobora kubwizera? Aka gatabo gasubiza ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri Bibiliya.

Ese Imana ifite izina?

Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, urugero nk’Ishoborabyose, Umuremyi n’Umwami. Icyakora izina bwite ry’Imana riboneka incuro zigera ku 7.000 muri Bibiliya.

Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?

Ese niba abantu ari bo bayanditse, kuki Bibiliya yitwa ijambo ry’Imana? Bibiliya irimo ibitekerezo bya nde?

Ese Bibiliya ivuga ukuri?

Niba Bibiliya yaranditswe n’Imana, igomba kuba itandukanye n’ibindi bitabo byose.

Kuki Yesu yapfuye?

Bibiliya ivuga ko urupfu rwa Yesu rudufitiye akamaro. Kuki yapfuye?

Kuki Imana yaremye isi?

Iyi si yacu irimo ibyiza byinshi. Imana yayishyize ku ntera ikwiriye ugereranyije n’aho izuba riri, urwikaragiro rwayo ruri ku mfuruka ikwiriye, kandi yizengurukaho ku muvuduko ukwiriye. Kuki Imana yayiremye ityo?

Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Bibiliya idusezeranya ko hari igihe abantu benshi bazazuka bakongera kubaho nk’uko byagenze kuri Lazaro.

Ubwami bw’Imana ni iki?

Igihe Yesu yari hano ku isi, inyigisho ze zibandaga ku Bwami bw’Imana. Abantu bamaze imyaka myinshi basenga basaba ko Ubwami buza.