Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya yemera ko abashakanye bashobora gutana. Icyakora, Yesu yagaragaje impamvu imwe rukumbi ishobora gutuma abashakanye batana, agira ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana [guca inyuma uwo bashakanye], akarongora undi, aba asambanye.Matayo 19:9.

Imana yanga abantu bakoresha amayeri n’uburiganya bagatana n’abo bashakanye. Izahana abantu bata abo bashakanye ku mpamvu zidafashije, cyane cyane iyo bagamije gushaka abandi.Malaki 2:13-16; Mariko 10:9.