Ese ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwaba bugaragaza ko Yesu ari we wari Mesiya?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yego. Igihe Yesu yari ku isi, yashohoje ubuhanuzi bwinshi buvuga ibya “Mesiya Umuyobozi,” wari kuba “Umukiza w’isi” (Daniyeli 9:25; 1 Yohana 4:14). Na nyuma y’urupfu rwe, yashohoje ubundi buhanuzi buvuga ibya Mesiya.—Zaburi 110:1; Ibyakozwe 2:34-36.
Izina “Mesiya” risobanura iki?
Ijambo ry’Igiheburayo Ma·shiʹach ryahinduwemo Mesiya hamwe n’iry’Ikigiriki Khri·stos ryahinduwemo Kristo, yombi asobanura “Uwatoranyijwe.” Ubwo rero, “Yesu Kristo” bisobanura “Yesu watoranyijwe,” cyangwa “Yesu Mesiya.”
Mu bihe bya Bibiliya, akenshi iyo umuntu yatoranywaga ngo ahabwe inshingano yihariye, bamusukagaho amavuta ku mutwe (Abalewi 8:12; 1 Samweli 16:13). Yesu na we yatoranyijwe n’Imana kugira ngo abe Mesiya; uwo akaba ari umwanya wihariye cyane (Ibyakozwe 2:36). Icyakora Yesu we ntiyasutsweho amavuta, ahubwo yasutsweho umwuka wera.—Matayo 3:16.
Ese birashoboka ko ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwari gusohorera ku bantu benshi?
Oya. Kimwe n’uko buri muntu agira ikimuranga kihariye, ni na ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwerekezaga kuri Mesiya gusa cyangwa Kristo. Icyakora, Bibiliya iduha umuburo w’uko hari kuzaduka ba ‘Kristo b’ibinyoma hamwe n’abahanuzi b’ibinyoma bakazakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza kugira ngo bayobye abantu, ndetse byabashobokera bakayobya n’abatoranyijwe.’—Matayo 24:24.
Ese twaba tugitegereje Mesiya?
Oya. Bibiliya yari yaravuze ko Mesiya yari gukomoka mu muryango wa Dawidi umwami wa Isirayeli (Zaburi 89:3, 4). Birashoboka ko inyandiko zigaragaza ibisekuru by’Abayahudi kugeza kuri Dawidi zabuze igihe Abaroma bigaruriraga Yerusalemu mu mwaka wa 70. a Ubwo rero, kuva icyo gihe nta muntu ushobora kwemeza ko akomoka mu muryango w’Umwami Dawidi. Icyakora, nubwo igihe Yesu yari hano ku isi izo nyandiko zari zikiriho, nta muntu n’umwe ndetse n’abanzi be wigeze ahakana ko yari uwo mu muryango wa Dawidi.—Matayo 22:41-46.
Muri Bibiliya harimo ubuhanuzi bungahe buvuga ibya Mesiya?
Ntibyoroshye kumenya umubare nyawo w’ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya. Ibyo biterwa n’uko abantu babara ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya mu buryo butandukanye. Urugero, muri Yesaya 53:2-7 havugwamo ibintu byinshi byari kuranga Mesiya. Hari abantu bamwe babona ko ubuhanuzi buvugwamo ari bumwe, mu gihe abandi bo babona ko hakubiyemo ubuhanuzi bwinshi.
Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya Yesu yashohoje
Ubuhanuzi |
Aho bugaragara |
Uko bwasohoye |
---|---|---|
Yari uwo mu rubyaro rwa Aburahamu |
||
Yari uwo mu rubyaro rwa Isaka umuhungu wa Aburahamu |
||
Yari gukomoka mu muryango wa Yuda |
||
Yari gukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi |
||
Yari kubyarwa n’umukobwa w’isugi |
||
Yari kuvukira i Betelehemu |
||
Yari kwitwa Emanweli b |
||
Yari kuvukira mu muryango ukennye |
||
Igihe yavukaga, abana bato bari kwicwa |
||
Yari guhamagarwa akava muri Egiputa |
||
Yari kwitwa Umunyanazareti c |
||
Yari kubanzirizwa n’intumwa |
||
Yari gutoranywa akaba Mesiya mu mwaka wa 29. d |
||
Imana yari kwemeza ko ari Umwana wayo |
||
Yari kugirira ishyaka Inzu y’Imana |
||
Yari kwamamaza ubutumwa bwiza |
||
Yari kubwiriza muri Galilaya ikabona umucyo |
||
Yari gukora ibitangaza nka Mose |
||
Yari kuvuga ibyavaga ku Mana nka Mose |
||
Yari gukiza abarwayi benshi |
||
Ntiyari kwishakira ikuzo |
||
Yari kugirira impuhwe ababaye |
||
Yari kuzana ubutabera bw’Imana |
||
Yari kuba umujyanama uhebuje |
||
Yari kumenyekanisha izina rya Yehova |
||
Yari kwigisha akoresheje imigani |
||
Yari kuba Umuyobozi |
||
Abantu benshi ntibari kumwizera |
||
Yari kuba nk’ibuye rigusha |
||
Abantu ntibari kumwemera |
||
Abantu bari kumwanga nta mpamvu |
||
Yari kwinjira i Yerusalemu nk’umwami ari ku cyana k’indogobe |
||
Yari kubonera ishimwe mu kanwa k’abana bato |
||
Yari kuza mu izina rya Yehova |
||
Yari kugambanirwa n’inshuti ye |
||
Yari kugurishwa ibiceri by’ifeza 30 e |
||
Incuti ze zari kumutererana |
||
Yari gushinjwa n’abagabo b’ibinyoma |
||
Bari kumurega ntabasubize |
||
Bari kumucira amacandwe |
||
Bari kumukubita mu mutwe |
||
Yari gukubitwa |
||
Ntiyari kurwanya abamukubise |
||
Abayobozi bari kumugambanira |
||
Bari kumutera imisumari mu maboko no mu birenge |
||
Bari gukorera ubufindo imyenda ye |
||
Yari kumanikanwa n’ibisambo |
||
Baramunnyeze kandi baramutuka |
||
Yari gupfira abanyabyaha |
||
Yari gusa n’aho yatereranywe n’Imana |
||
Bari kumuha divayi y’umushari ivanze n’ibintu birura |
||
Mbere gato yo gupfa, yari kugira inyota |
||
Yari gushyira umwuka we mu maboko y’Imana |
||
Yari gutanga ubuzima bwe |
||
Yari gutanga incungu yo gukuraho icyaha |
||
Amagufwa ye ntiyari kuvunwa |
||
Yari guterwa icumu |
||
Yari guhambanwa n’abakire |
||
Yari gupfa akazuka |
||
Uwamugambaniye yari gusimbuzwa |
||
Yari kwicara iburyo bw’Imana |
a Hari igitabo cyagize kiti: “Nta washidikanya ko inyandiko z’Abayahudi zigaragaza ibisekuruza byabo zabuze igihe Yerusalemu yarimburwaga, aho kuba mbere yaho.”
b Izina ry’Igiheburayo Emanweli risobanura ngo “Imana iri kumwe natwe,” rigaragaza neza inshingano Yesu afite yo kuba Mesiya. Ibyo yakoze igihe yari hano ku isi bigaragaza ko Imana yita ku bayisenga.—Luka 2:27-32; 7:12-16.
c Ijambo “Umunyanazareti” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo neʹtser, risobanura “umushibu.”
d Niba ushaka kumenya ibihamya bigaragaza ko Mesiya yari kugaragara mu mwaka wa 29, reba ingingo ivuga ngo “Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira.”
e Ibivugwa muri ubu buhanuzi biboneka mu gitabo cya Zekariya, ariko Matayo we yavuze ko ‘byavuzwe binyuze ku muhanuzi Yeremiya’ (Matayo 27:9). Uko bigaragara igitabo cya Yeremiya cyabanje gushyirwa mu kiciro k’ibitabo by’“Abahanuzi” (Luka 24:44). Birashoboka ko ari yo mpamvu Matayo yakoresheje izina rya “Yeremiya” yerekeza ku kiciro k’ibyo bitabo, harimo n’igitabo cya Zekariya.