Ese ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwaba bugaragaza ko Yesu ari we wari Mesiya?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yego. Igihe Yesu yari ku isi, yashohoje ubuhanuzi bwinshi buvuga ibya “Mesiya Umuyobozi,” wari kuba “Umukiza w’isi” (Daniyeli 9:25; 1 Yohana 4:14). Na nyuma y’urupfu rwe, yashohoje ubundi buhanuzi buvuga ibya Mesiya.—Zaburi 110:1; Ibyakozwe 2:34-36.
Izina “Mesiya” risobanura iki?
Ijambo ry’Igiheburayo Ma·shiʹach ryahinduwemo Mesiya hamwe n’iry’Ikigiriki Khri·stos ryahinduwemo Kristo, yombi asobanura “Uwatoranyijwe.” Ubwo rero, “Yesu Kristo” bisobanura “Yesu watoranyijwe,” cyangwa “Yesu Mesiya.”
Mu bihe bya Bibiliya, akenshi iyo umuntu yatoranywaga ngo ahabwe inshingano yihariye, bamusukagaho amavuta ku mutwe (Abalewi 8:12; 1 Samweli 16:13). Yesu na we yatoranyijwe n’Imana kugira ngo abe Mesiya; uwo akaba ari umwanya wihariye cyane (Ibyakozwe 2:36). Icyakora Yesu we ntiyasutsweho amavuta, ahubwo yasutsweho umwuka wera.—Matayo 3:16.
Ese birashoboka ko ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwari gusohorera ku bantu benshi?
Oya. Kimwe n’uko buri muntu agira ikimuranga kihariye, ni na ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwerekezaga kuri Mesiya gusa cyangwa Kristo. Icyakora, Bibiliya iduha umuburo w’uko hari kuzaduka ba ‘Kristo b’ibinyoma hamwe n’abahanuzi b’ibinyoma bakazakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza kugira ngo bayobye abantu, ndetse byabashobokera bakayobya n’abatoranyijwe.’—Matayo 24:24.
Ese twaba tugitegereje Mesiya?
Oya. Bibiliya yari yaravuze ko Mesiya yari gukomoka mu muryango wa Dawidi umwami wa Isirayeli (Zaburi 89:3, 4). Birashoboka ko inyandiko zigaragaza ibisekuru by’Abayahudi kugeza kuri Dawidi zabuze igihe Abaroma bigaruriraga Yerusalemu mu mwaka wa 70. a Ubwo rero, kuva icyo gihe nta muntu ushobora kwemeza ko akomoka mu muryango w’Umwami Dawidi. Icyakora, nubwo igihe Yesu yari hano ku isi izo nyandiko zari zikiriho, nta muntu n’umwe ndetse n’abanzi be wigeze ahakana ko yari uwo mu muryango wa Dawidi.—Matayo 22:41-46.
Muri Bibiliya harimo ubuhanuzi bungahe buvuga ibya Mesiya?
Ntibyoroshye kumenya umubare nyawo w’ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya. Ibyo biterwa n’uko abantu babara ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya mu buryo butandukanye. Urugero, muri Yesaya 53:2-7 havugwamo ibintu byinshi byari kuranga Mesiya. Hari abantu bamwe babona ko ubuhanuzi buvugwamo ari bumwe, mu gihe abandi bo babona ko hakubiyemo ubuhanuzi bwinshi.
Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya Yesu yashohoje
Ubuhanuzi |
Aho bugaragara |
Uko bwasohoye |
---|---|---|
Yari uwo mu rubyaro rwa Aburahamu |
||
Yari uwo mu rubyaro rwa Isaka umuhungu wa Aburahamu |
||
Yari gukomoka mu muryango wa Yuda |
||
Yari gukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi |
Yesaya 9:7 |
|
Yari kubyarwa n’umukobwa w’isugi |
Yesaya 7:14 |
|
Yari kuvukira i Betelehemu |
Mika 5:2 |
|
Yari kwitwa Emanweli b |
Yesaya 7:14 |
|
Yari kuvukira mu muryango ukennye |
Yesaya 53:2 |
|
Igihe yavukaga, abana bato bari kwicwa |
Yeremiya 31:15 |
|
Yari guhamagarwa akava muri Egiputa |
Hoseya 11:1 |
|
Yari kwitwa Umunyanazareti c |
Yesaya 11:1 |
|
Yari kubanzirizwa n’intumwa |
Malaki 3:1 |
|
Yari gutoranywa akaba Mesiya mu mwaka wa 29. d |
Daniyeli 9:25 |
|
Imana yari kwemeza ko ari Umwana wayo |
||
Yari kugirira ishyaka Inzu y’Imana |
Yohana 2:13-17 |
|
Yari kwamamaza ubutumwa bwiza |
Yesaya 61:1 |
|
Yari kubwiriza muri Galilaya ikabona umucyo |
Yesaya 9:1, 2 |
|
Yari gukora ibitangaza nka Mose |
||
Yari kuvuga ibyavaga ku Mana nka Mose |
Yohana 12:49 |
|
Yari gukiza abarwayi benshi |
Yesaya 53:4 |
|
Ntiyari kwishakira ikuzo |
Yesaya 42:2 |
|
Yari kugirira impuhwe ababaye |
Yesaya 42:3 |
|
Yari kuzana ubutabera bw’Imana |
Yesaya 42:1, 4 |
|
Yari kuba umujyanama uhebuje |
Yesaya 9:6, 7 |
Yohana 6:68 |
Yari kumenyekanisha izina rya Yehova |
Yohana 17:6 |
|
Yari kwigisha akoresheje imigani |
||
Yari kuba Umuyobozi |
Daniyeli 9:25 |
|
Abantu benshi ntibari kumwizera |
Yesaya 53:1 |
Yohana 12:37, 38 |
Yari kuba nk’ibuye rigusha |
Yesaya 8:14, 15 |
|
Abantu ntibari kumwemera |
||
Abantu bari kumwanga nta mpamvu |
Yohana 15:24, 25 |
|
Yari kwinjira i Yerusalemu nk’umwami ari ku cyana k’indogobe |
Zekariya 9:9 |
|
Yari kubonera ishimwe mu kanwa k’abana bato |
||
Yari kuza mu izina rya Yehova |
Yohana 12:12, 13 |
|
Yari kugambanirwa n’inshuti ye |
Yohana 13:18 |
|
Yari kugurishwa ibiceri by’ifeza 30 e |
Zekariya 11:12, 13 |
|
Incuti ze zari kumutererana |
Zekariya 13:7 |
|
Yari gushinjwa n’abagabo b’ibinyoma |
||
Bari kumurega ntabasubize |
Yesaya 53:7 |
|
Bari kumucira amacandwe |
Yesaya 50:6 |
|
Bari kumukubita mu mutwe |
Mika 5:1 |
|
Yari gukubitwa |
Yesaya 50:6 |
Yohana 19:1 |
Ntiyari kurwanya abamukubise |
Yesaya 50:6 |
Yohana 18:22, 23 |
Abayobozi bari kumugambanira |
||
Bari kumutera imisumari mu maboko no mu birenge |
Matayo 27:35; Yohana 20:25 |
|
Bari gukorera ubufindo imyenda ye |
Yohana 19:23, 24 |
|
Yari kumanikanwa n’ibisambo |
Yesaya 53:12 |
|
Baramunnyeze kandi baramutuka |
||
Yari gupfira abanyabyaha |
Yesaya 53:5, 6 |
1 Petero 2:23-25 |
Yari gusa n’aho yatereranywe n’Imana |
||
Bari kumuha divayi y’umushari ivanze n’ibintu birura |
||
Mbere gato yo gupfa, yari kugira inyota |
Yohana 19:28, 29 |
|
Yari gushyira umwuka we mu maboko y’Imana |
||
Yari gutanga ubuzima bwe |
Yesaya 53:12 |
|
Yari gutanga incungu yo gukuraho icyaha |
Yesaya 53:12 |
|
Amagufwa ye ntiyari kuvunwa |
Yohana 19:31-33, 36 |
|
Yari guterwa icumu |
Zekariya 12:10 |
Yohana 19:33-35, 37 |
Yari guhambanwa n’abakire |
Yesaya 53:9 |
|
Yari gupfa akazuka |
||
Uwamugambaniye yari gusimbuzwa |
||
Yari kwicara iburyo bw’Imana |
a Hari igitabo cyagize kiti: “Nta washidikanya ko inyandiko z’Abayahudi zigaragaza ibisekuruza byabo zabuze igihe Yerusalemu yarimburwaga, aho kuba mbere yaho.”
b Izina ry’Igiheburayo Emanweli risobanura ngo “Imana iri kumwe natwe,” rigaragaza neza inshingano Yesu afite yo kuba Mesiya. Ibyo yakoze igihe yari hano ku isi bigaragaza ko Imana yita ku bayisenga.—Luka 2:27-32; 7:12-16.
c Ijambo “Umunyanazareti” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo neʹtser, risobanura “umushibu.”
d Niba ushaka kumenya ibihamya bigaragaza ko Mesiya yari kugaragara mu mwaka wa 29, reba ingingo ivuga ngo “Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira.”
e Ibivugwa muri ubu buhanuzi biboneka mu gitabo cya Zekariya, ariko Matayo we yavuze ko ‘byavuzwe binyuze ku muhanuzi Yeremiya’ (Matayo 27:9). Uko bigaragara igitabo cya Yeremiya cyabanje gushyirwa mu kiciro k’ibitabo by’“Abahanuzi” (Luka 24:44). Birashoboka ko ari yo mpamvu Matayo yakoresheje izina rya “Yeremiya” yerekeza ku kiciro k’ibyo bitabo, harimo n’igitabo cya Zekariya.