Soma ibirimo

Satani aba he?

Satani aba he?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Kubera ko ari ikiremwa cy’umwuka, aba ahantu hatagaragara. Icyakora ntaba mu muriro utazima aho ababariza ababi, nk’uko ifoto iri hamwe n’iyi ngingo ibigaragaza.

“Mu ijuru habaho intambara”

Satani yamaze igihe runaka atembera mu ijuru uko ashatse, akajya imbere y’Imana ari kumwe n’abamarayika b’indahemuka (Yobu 1:6). Icyakora, Bibiliya yari yarahanuye ko ‘mu ijuru hari kuzabaho intambara’ yari kuzatuma Satani yirukanwa mu ijuru, ‘akajugunywa mu isi’ (Ibyahishuwe 12:7-9, Bibiliya Yera). Ikurikiranyabihe rya Bibiliya n’ibibera ku si, byemeza ko iyo ntambara yarangije kuba. Ubu Satani ari ahahereranye n’isi.

Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Satani aba mu gace kihariye ko kuri iyi si? Urugero, umugi wa kera wa Perugamo, wavuzweho ko “ari ho intebe y’ubwami ya Satani iri,” kandi ko ari ‘ho Satani atuye’ (Ibyahishuwe 2:13). Mu by’ukuri, izo mvugo zumvikanisha ko muri uwo mugi habaga abantu benshi basenga Satani. Bibiliya ivuga ko Satani ategeka “ubwami bwose bwo mu isi yose ituwe.” Ku bw’ibyo, nta gace runaka ko ku isi atuyemo, ahubwo ari ahahereranye n’isi.​—Luka 4:5, 6.