Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya ivuga iki ku nkomoko ya Halloween?

Bibiliya ivuga iki ku nkomoko ya Halloween?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya ntibonekamo umunsi mukuru wa Halloween. Icyakora, yaba inkomoko ya kera y’uwo munsi cyangwa imigenzo yawo ikorwa muri iki gihe, bigaragaza ko uwo munsi mukuru ushingiye ku myizerere y’ikinyoma ku byerekeye abapfuye n’imyuka itagaragara cyangwa abadayimoni.—Reba ingingo igira iti “amateka ya Halloween n’imigenzo yayo.”

Bibiliya itanga umuburo ugira uti ‘muri mwe ntihazaboneke umupfumu cyangwa umushitsi’ (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Nubwo bamwe babona ko umunsi mukuru wa Halloween ugamije kwishimisha gusa, Bibiliya igaragaza ko ibikorwa bijyanirana na wo byo atari icyo bigamije. Mu 1 Abakorinto 10:20, 21, Bibiliya igira iti “sinshaka ko musangira n’abadayimoni. Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni.”

Amateka ya Halloween n’imigenzo yayo

  1. Samhain: Hari igitabo cyavuze ko Halloween ikomoka kuri “uwo munsi mukuru wizihizwaga n’Abaselite ubu hakaba hashize imyaka irenga 2.000. Bizeraga ko kuri uwo munsi mukuru wa Samhain abapfuye bazereraga ku isi, bityo abazima bakaba barashoboraga gushyikirana na bo” (The World Book Encyclopedia). Icyakora, Bibiliya igaragaza neza ko abapfuye “nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Ku bw’ibyo, ntibashobora gushyikirana n’abazima.

  2. Imyambaro, bombo n’imikino y’abana yo kwiyoberanya bikorwa ku munsi wa Halloween: Hari igitabo cyavuze ko bamwe mu Baselite bambaraga imyambaro iteye ubwoba kugira ngo nibahura n’imyuka mibi ibibeshyeho igire ngo na bo ni imyuka mibi maze ntigire icyo ibatwara. Abandi bahaga bombo imyuka mibi kugira ngo bayicururutse. Mu Burayi bwa kera, abayobozi ba Kiliziya Gatolika batangiye gukurikiza imigenzo ya gipagani maze basaba abayoboke bayo kujya ku nzu n’inzu bambaye imyenda yihariye kandi basaba impano zoroheje. Icyakora, Bibiliya ntiyemera ko Abakristo bavanga imyizerere yabo n’imigenzo y’ikinyoma yo mu rwego rw’idini.2 Abakorinto 6:17.

  3. Abazimu, ibimanuka, abantu bameze nk’ibirura n’abapfumu: Hashize igihe kirekire abantu bumva ko ibyo biremwa biba mu isi y’imyuka mibi. Bibiliya igaragaza neza ko twagombye kurwanya ingabo z’imyuka mibi, aho kwishimana na yo.Abefeso 6:12.

  4. Ibihaza bikoreshwa kuri Halloween: Mu Bwongereza bwa kera, “abantu bajyaga ku nzu n’inzu, bagasengera abapfuye maze bagasaba ba nyir’urugo ibyokurya.” Banatunganyaga “ibintu bimeze nk’ibitunguru by’ibijumba bakabijombamo buji zicanye. Izo buji zabaga zigereranya roho yafatiwe muri purugatori” (Halloween—From Pagan Ritual to Party Night). Hari n’abavuga ko izo buji zirukanaga imyuka mibi. Muri Amerika y’Amajyaruguru yo mu myaka ya 1800, ibihaza byasimbuye ibihingwa bimeze nk’ibitunguru by’ibijumba kubera ko imbere habyo habaga huzuye, kandi kubifukura no kubitobora bikaba byari byoroshye. Imyizerere ijyanye n’uwo mugenzo, ni ukuvuga kudapfa k’ubugingo, purugatori no gusengera abapfuye, ntibishingiye kuri Bibiliya.Ezekiyeli 18:4.