Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ni ba nde bajya ikuzimu?

Ni ba nde bajya ikuzimu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ijambo ikuzimu (“Shewoli” na “Hadesi” mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo) risobanura imva; si ahantu ho kubabarizwa. Ni nde ujya ikuzimu? Ababi n’abeza bose bajyayo (Yobu 14:13; Zaburi 9:17). Bibiliya ivuga ko iyo mva abantu bashyingurwamo, ari ‘inzu abazima bose bazahuriramo.’Yobu 30:23.

Yesu na we yagiye ikuzimu igihe yapfaga. Icyakora, ‘ntiyarekewe ikuzimu,’ kuko Imana yamuzuye.Ibyakozwe 2:31, 32, Bibiliya Yera.

Ese abapfuye bazaguma ikuzimu ubuziraherezo?

Abajya ikuzimu bose bazavayo, Yesu abasubize ubuzima binyuze ku mbaraga z’Imana (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe 20:13 bwerekeza kuri uwo muzuko wo mu gihe kizaza, bugira buti “Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo” (Bibiliya Yera). Abapfuye bose nibamara kuvanwa ikuzimu, aho hantu ntihazongera kubaho. Nta wuzongera kuhajya, kuko ‘urupfu rutazabaho ukundi.’Ibyahishuwe 21:3, 4; 20:14.

Icyakora, abapfuye bose ntibajya ikuzimu. Bibiliya igaragaza ko hari abantu bagira akamenyero ko gukora ibibi, ku buryo kwihana bitabashobokera (Abaheburayo 10:26, 27). Iyo abo bantu bapfuye, ntibajya ikuzimu ahubwo bajya muri Gehinomu, igereranya kurimbuka kw’iteka (Matayo 5:29, 30). Urugero, Yesu yavuze ko bamwe mu bayobozi b’amadini b’indyarya bo mu gihe cye, bari kuzajya muri Gehinomu.Matayo 23:27-33.

 

IBINDI WAMENYA

UMUNARA W’UMURINZI

Bizangendekera bite nimfa?

Abantu benshi batinya ibizababaho nyuma yo gupfa. Menya icyo Bibiliya ibuvugaho.