Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ese Imana yaremye Satani kugira ngo atugerageze?

Ese Imana yaremye Satani kugira ngo atugerageze?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya igaragaza ko Imana itaremye Satani. Ahubwo, yaremye umumarayika waje guhinduka Satani. Bibiliya ivuga ibyerekeye Imana igira ati “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye, inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera” (Gutegeka kwa kabiri 32:3-5). Dukurikije ayo magambo, dushobora kwemeza ko Satani yahoze ari umwana w’Imana w’umumarayika utunganye kandi ukiranuka.

Muri Yohana 8:44, Yesu yavuze ko Satani ‘atashikamye mu kuri,’ ibyo bikaba byumvikanisha ko yahoze avugisha ukuri kandi ari inyangamugayo.

Icyakora, kimwe n’ibindi biremwa bya Yehova bifite ubwenge, umumarayika waje guhinduka Satani yari afite uburenganzira bwo guhitamo icyiza cyangwa ikibi. Igihe yahitagamo kurwanya Imana kandi agashuka umugabo n’umugore ba mbere bakifatanya na we, yihinduye Satani, bisobanura “Urwanya.”Intangiriro 3:1-5; Ibyahishuwe 12:9.

 

IBINDI WAMENYA

UMUNARA W’UMURINZI

Satani yakomotse he?

Ko Imana yaremye ibintu byose, ubwo si yo yaremye na Satani? Umva icyo Bibiliya ibivugaho.