Soma ibirimo

Ni ba nde bajya mu ijuru?

Ni ba nde bajya mu ijuru?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Imana yatoranyije Abakristo bake bizerwa bazazukira kuba mu ijuru (1 Petero 1:3, 4). Iyo abo Bakristo bamaze gutoranywa baba bagomba gukomeza kugira ukwizera n’imyifatire iranga Abakristo. Bitabaye ibyo, ntibaba bujuje ibisabwa ngo bahabwe umurage wo mu ijuru.​—Abefeso 5:5; Abafilipi 3:12-14.

Abazajya kuba mu ijuru bazakora iki?

 Bazajya gutegekana na Yesu ari abami n’abatambyi mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka 1000 (Ibyahishuwe 5:9, 10; 20:6). Ni bo bazaba bagize “ijuru rishya” cyangwa ubutegetsi bwo mu ijuru, kandi bazategeka “isi nshya,” ni ukuvuga abantu bazaba bari ku isi icyo gihe. Ubwo butegetsi bwo mu ijuru buzatuma abantu bongera kubaho neza nk’uko Imana yari yarabiteganyije.​—Yesaya 65:17; 2 Petero 3:13.

Ni abantu bangahe bazazukira kuba mu ijuru?

 Bibiliya ivuga ko abantu 144.000 ari bo bazazukira kuba mu ijuru (Ibyahishuwe 7:4). Mu Byahishuwe 14:1-3, intumwa Yohana yeretswe “Umwana w’intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine.” “Umwana w’intama” uvugwa muri iryo yerekwa ni Yesu (Yohana 1:29; 1 Petero 1:19). ‘Umusozi wa Siyoni’ ugereranya umwanya wo hejuru Yesu n’abo bazategekana 144.000 mu ijuru barimo.​—Zaburi 2:6; Abaheburayo 12:22.

 ‘Abahamagariwe’ gutegekana na Kristo mu Bwami bwe bitwa ‘umukumbi muto’ (Ibyahishuwe 17:14; Luka 12:32). Ibyo bigaragaza ko bazaba ari bake ugereranyije n’abagize umukumbi wose wa Yesu.​—Yohana 10:16.

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’abajya mu ijuru

 Ikinyoma: Abantu bose beza bajya mu ijuru.

 Ukuri: Imana yatanze isezerano rivuga ko abenshi mu bantu beza bazaba ku isi iteka ryose.​—Zaburi 37:11, 29, 34.

  •   Yesu yaravuze ati “nta muntu n’umwe wazamutse ngo ajye mu ijuru” (Yohana 3:13). Yavuze ko abantu bapfuye mbere y’uko aza ku isi urugero nka Aburahamu, Mose, Yobu na Dawidi batagiye mu ijuru (Ibyakozwe 2:29, 34). Bapfuye bafite ibyiringiro byo kuzazuka, bakaba ku isi.​—Yobu 14:13-​15.

  •   Umuzuko w’abazaba mu ijuru witwa ‘umuzuko wa mbere’ (Ibyahishuwe 20:6). Ibyo bigaragaza ko hazabaho undi muzuko w’abazaba ku isi.

  •   Bibiliya yigisha ko igihe isi izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana ‘urupfu rutazabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:3, 4). Iryo sezerano rireba abazaba ku isi kuko mu ijuru nta rupfu ruhaba.

 Ikinyoma: Umuntu ni we wihitiramo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi.

 Ukuri: Imana ni yo ihitamo Abakristo b’indahemuka bazahabwa “igihembo cyo guhamagarwa ko mu ijuru,” ni ukuvuga ibyiringiro byo kujya kuba mu ijuru (Abafilipi 3:14). Ibyifuzo by’umuntu si byo bishingirwaho.​—Matayo 20:20-23.

 Ikinyoma: Ibyiringiro byo kuba ku isi bihabwa abantu baciriritse badakwiriye kuba mu ijuru.

 Ukuri: Abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi Imana ibita ‘abantu bayo,’ ‘abo yatoranyije’ cyangwa “abahawe umugisha” na yo (Yesaya 65:21-23). Bazahabwa inshingano yo gusohoza umugambi Imana yari ifitiye abantu; bazabaho iteka muri paradizo hano ku isi ari abantu batunganye.​—Intangiriro 1:28; Zaburi 115:16; Yesaya 45:18.

 Ikinyoma: Umubare 144.000 uvugwa mu Byahishuwe ni ikigereranyo, ntukwiriye gufatwa uko wakabaye.

 Ukuri: Ni byo koko mu gitabo cy’Ibyahishuwe harimo imibare ikwiriye gufatwa mu buryo bw’ikigereranyo, ariko harimo n’indi ikwiriye gufatwa uko yakabaye. Urugero, muri icyo gitabo havugwamo “amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’intama” (Ibyahishuwe 21:14). Reka turebe impamvu dushingiraho tuvuga ko umubare 144.000 atari uw’ikigereranyo.

 Mu Byahishuwe 7:4 havuga ko “umubare w’abashyizweho ikimenyetso [cyangwa abazajya kuba mu ijuru]: bari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine.” Ku murongo wa 9 n’uwa 10, havugwa irindi tsinda ritandukanye n’iryo rigizwe n’“imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara.” Abagize iyo ‘mbaga y’abantu benshi’ na bo bazabona agakiza. Iyo umubare 144.000 uza kuba ari ikigereranyo, ntibyari kuba ngombwa ko havugwa irindi tsinda rigizwe n’abantu batazwi umubare, kuko kugereranya ayo matsinda yombi nta cyo byari kuba bimaze. a

 Nanone Bibiliya ivuga ko abantu 144.000 “bacunguwe mu bantu kugira ngo babe umuganura” (Ibyahishuwe 14:4). Imvugo ngo “umuganura” isobanura abantu bake bahagarariye abandi. Birakwiriye rwose iryo jambo ari ryo risobanura abantu bazategekana na Kristo mu ijuru, bagategeka abantu batazwi umubare bazaba bari ku isi.​—Ibyahishuwe 5:10.

a Porofeseri Robert L. Thomas yagize icyo avuga ku mubare 144.000 uvugwa mu Byahishuwe 7:4 agira ati “ni umubare uzwi ugereranywa n’umubare utazwi uvugwa Byahishuwe 7:9. Iyo uza kuba ari umubare w’ikigereranyo, ubwo n’indi mibare yose yo muri icyo gitabo yaba ari ikigereranyo.”​—Ibyahishuwe 1–7: An Exegetical Commentary, ipaji ya 474.