Soma ibirimo

Kubabarira ni iki?

Kubabarira ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Kubabarira ni uguha imbabazi uwaguhemukiye. Muri Bibiliya ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “kubabarira” rifashwe uko ryakabaye risobanura “kureka ikintu,” wenda nk’igihe umuntu ahariye undi umwenda amubereyemo. Yesu yakoresheje iryo gereranya igihe yigishaga abigishwa be gusenga bagira bati “utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe tubabarira umuntu wese uturimo umwenda” (Luka 11:4). Nanone, mu mugani wa Yesu uvuga iby’umugaragu utarababariraga, yavuze ko kubabarira ari kimwe no guharira umuntu umwenda yari akurimo.​—Matayo 18:23-35.

 Tugaragaza ko twababariye abandi iyo turetse kubabikira inzika, tukareka kubaryoza icyo badukoreye. Bibiliya ivuga ko urukundo ruzira ubwikunde ari rwo shingiro ryo kubabarira rwose, kuko urukundo ‘rutabika inzika y’inabi rwagiriwe.’​—1 Abakorinto 13:4, 5.

Kubabarira . . .

  •   Si ukurebera ikibi. Bibiliya iciraho iteka abavuga ko ibikorwa bibi nta cyo bitwaye cyangwa ko byemewe.​—Yesaya 5:20.

  •   Si ukwirengagiza ibyabaye. Imana yababariye umwami Dawidi ibyaha bikomeye, ariko ntiyamurinze ingaruka mbi z’ibyaha bye. Nanone Imana yandikishije muri Bibiliya ibyaha Dawidi yakoze kugira ngo no muri iki gihe tujye tubyibuka.​—2 Samweli 12:9-13.

  •   Si ukwemera ko abandi bakubonerana. Reka tuvuge ko wagurije umuntu amafaranga yarangiza akayapfusha ubusa maze ntashobore kukwishyura nk’uko yari yarabigusezeranyije. Ababajwe n’ibyo yakoze maze agusabye imbabazi. Ushobora guhitamo kumubabarira ntukomeze kumugirira inzika no kumucyurira kandi wenda ukaba wamusonera uwo mwenda wose akurimo. Icyakora, ushobora no guhitamo kutazongera kumuguriza amafaranga.​—Zaburi 37:21; Imigani 14:15; 22:3; Abagalatiya 6:7.

  •   Si ukubabarira nta cyo ushingiyeho. Imana ntibabarira abantu bakora ibyaha babigambiriye kandi babigiranye ubugome, maze bakanga kwemera amakosa yabo ngo bahinduke kandi basabe imbabazi abo bakoshereje (Imigani 28:13; Ibyakozwe 26:20; Abaheburayo 10:26). Abantu nk’abo batihana baba abanzi b’Imana, kandi ntidusaba kubabarira abo itababariye.​—Zaburi 139:21, 22.

     Wakora iki se niba hari umuntu wakugiriye nabi akanga kugusaba imbabazi cyangwa kwemera ibyo yakoze? Bibiliya itanga inama igira iti “reka umujinya kandi uve mu burakari” (Zaburi 37:8). Nubwo utagomba kwihanganira ikibi, ntukemere guheranwa n’uburakari. Iringire ko Imana izabimubaza (Abaheburayo 10:30, 31). Nanone ushobora guhumurizwa no kumenya ko hari igihe kizagera Imana igatuma udakomeza kubabazwa n’ibintu bikubera nk’umutwaro muri iki gihe.​—Yesaya 65:17; Ibyahishuwe 21:4.

  •   Si ukumva ko wababariye kandi utakosherejwe. Rimwe na rimwe aho kugira ngo tuvuge ko twababariye uwo twita ko yadukoshereje, dushobora kwemera ko ari twe dufite ikibazo kuko nta mpamvu ifatika yo kumva ko twakosherejwe. Bibiliya igira iti “ntukihutire kurakara mu mutima wawe, kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa.”​—Umubwiriza 7:9.

Uko wababarira abandi

  1.   Ibuka icyo kubabarira ari cyo. Ntabwo ari ukurebera ikibi cyangwa kwirengagiza ibyabaye, ahubwo ni ukureka ikibazo kikarangira.

  2.   Zirikana akamaro ko kubabarira. Kudakomeza kurakara cyangwa kubika inzika bizatuma utuza, ugire ubuzima bwiza kandi urusheho kugira ibyishimo (Imigani 14:30; Matayo 5:9). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko kubabarira abandi bituma nawe Imana ikubabarira ibyaha byawe.​—Matayo 6:14, 15.

  3.   Jya wishyira mu mwanya w’abandi. Twese ntidutunganye (Yakobo 3:2). Nk’uko twishimira ko abandi batubabarira, ni ko natwe twagombye kubabarira abandi.​—Matayo 7:12.

  4.   Jya ushyira mu gaciro. Aho kurakazwa n’utuntu duto duto, ujye ukurikiza inama ya Bibiliya igira iti “mukomeze kwihanganirana.”​—Abakolosayi 3:13.

  5.   Jya uhita ugira icyo ukora. Jya ukora uko ushoboye uhite ubabarira aho gukomeza kurakara.​—Abefeso 4:26, 27.