Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ese ikuzimu ni ahantu ho kubabarizwa iteka?

Ese ikuzimu ni ahantu ho kubabarizwa iteka?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Muri Bibiliya zimwe na zimwe, ijambo “shewoli” ry’igiheburayo n’ijambo “hadesi” ry’ikigiriki, ni yo ahindurwamo “ikuzimu.” Ayo magambo yombi yerekeza ku mva rusange y’abantu (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:27). Nk’uko bigaragara ku ifoto iri kumwe n’iyi ngingo, hari abantu benshi bemera inyigisho y’umuriro w’iteka. Icyakora icyo Bibiliya yigisha kuri iyo ngingo gitandukanye n’ibyo abantu benshi bemera.

  1. Abari ikuzimu nta cyo bashobora kumva kandi ntibashobora kubabara. Muri Shewoli “nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”Umubwiriza 9:10.

  2. Abantu beza bajya ikuzimu. Yakobo na Yobu bari indahemuka na bo bumvaga ko bazajya ikuzimu.Intangiriro 37:35; Yobu 14:13.

  3. Urupfu ni cyo gihano cy’ibyaha; si umuriro w’iteka. “Upfuye aba ahanaguweho icyaha cye.”Abaroma 6:7.

  4. Umuriro w’iteka ntuhuje n’ubutabera bw’Imana (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Igihe umuntu wa mbere ari we Adamu yakoraga icyaha, Imana yavuze ko yari kuzahabwa igihano cy’urupfu. Yaramubwiye iti “mu mukungugu ni mo uzasubira” (Intangiriro 3:19). Iyo Imana iza kohereza Adamu mu muriro w’iteka, yari kuba ibeshye.

  5. Imana ntiyigeze itekereza ibyo guhanira abantu mu muriro w’iteka. Icyo gitekerezo cy’uko yari kuzaha abantu igihano cyo kubabarizwa mu muriro w’iteka, gihabanye n’inyigisho yo muri Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo.”1 Yohana 4:8; Yeremiya 7:31.