Soma ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gutanga icya cumi?

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gutanga icya cumi?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Abisirayeli basabwaga gutanga icya cumi, a ku byo babaga barasaruye mu mwaka. Imana yarababwiye iti: “Ujye utanga kimwe cya cumi cy’ibyo wejeje byose, ibiva mu murima wawe uko umwaka utashye.”—Gutegeka kwa Kabiri 14:22.

 Itegeko ryo gutanga kimwe cya cumi, riri mu Mategeko ya Mose ayo Imana yari yarahaye ishyanga rya Isirayeli. Abakristo ntibategekwa kubahiriza Amategeko ya Mose. Ubwo rero, ntibategetswe gutanga kimwe cya cumi (Abakolosayi 2:13, 14). Ahubwo buri Mukristo ashobora gutanga impano z’amafaranga, “nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”—2 Abakorinto 9:7.

 Kimwe cya cumi mu cyo abantu bakunze kwita “Isezerano rya kera”

 Mu gice cya Bibiliya abantu bakunze kwita “Isezerano rya kera,” kimwe cya cumi kivugwamo inshuro nyinshi. Aho bivugwa kenshi, ni igihe Imana yari imaze guha Abisirayeli amategeko, ibinyujije kuri Mose. Icyakora, hari n’aho bivugwa byerekeza ku byakorwaga mbere y’icyo gihe.

Icya cumi mbere y’Amategeko ya Mose

 Umuntu wa mbere Bibiliya ivuga ko yatanze icya cumi, ni Aburamu (Aburahamu) (Intangiriro 14:18-20; Abaheburayo 7:4). Uko bigaragara icya cumi Aburahamu yatanze, ni cyo yahaye umwami akaba n’umutambyi w’i Salemu. Nta handi hantu muri Bibiliya hagaragaza ko Aburahamu cyangwa abana be bongeye gutanga icya cumi.

 Undi muntu wa kabiri Bibiliya ivuga ko yatanze kimwe cya cumi, ni umwuzukuru wa Aburahamu, ari we Yakobo. Yasezeranyije Imana ko nimuha umugisha, atazabura kuyihaho kimwe cya cumi (Intangiriro 28:20-22). Hari intiti mu bya Bibiliya zivuga ko, uko bigaragara icya cumi Yakobo yatanze ari ibitambo by’amatungo. Nubwo Yakobo yahigiye Imana umuhigo, abagize umuryango we ntibari bategetswe gutanga icya cumi.

Icya cumi mu gihe cy’Amategeko ya Mose

 Abisirayeli ba kera basabwe gutanga kimwe cya cumi, mu rwego rwo gushyigikira umurimo w’Imana.

  •   Icya cumi cyafashaga abakorera Imana igihe cyose, ni ukuvuga Abalewi ndetse n’abatambyi, kuko batari bafite imirima yo guhingamo (Kubara 18:20, 21). Abalewi batari abatambyi bahabwaga kimwe cya cumi, kandi na bo “kuri icyo kimwe cya cumi” batangagaho icya cumi kigenewe abatambyi.—Kubara 18:26-29.

  •   Uko bigaragara hari ikindi cya cumi cyatangwaga buri mwaka, cyagiriraga akamaro Abalewi n’abandi bantu basanzwe (Gutegeka kwa Kabiri 14:22, 23). Ubwo buryo bwagiriraga akamaro abantu bo muri Isirayeli mu gihe k’iminsi mikuru, kandi rimwe na rimwe mu mwaka, kimwe cya cumi cyahabwaga abakene.—Gutegeka kwa Kabiri 14:28, 29; 26:12.

 Icya cumi cyabarwaga gite? Buri mwaka, Abisirayeli bashyiraga ku ruhande kimwe cya cumi k’ibyo bejeje mu murima (Abalewi 27:30). Iyo bafataga umwanzuro wo gutanga kimwe cya cumi cy’amafaranga aho kuba umusaruro w’ibyo bejeje, batangaga icya cumi gifite agaciro ka 20 ku ijana (Abalewi 27:31). Nanone basabwaga gutanga “kimwe cya cumi cyo mu bushyo cyangwa mu mikumbi” yabo, bivuze ko batangaga itungo rya cumi ryo mu yiyongereye mu mikumbi.—Abalewi 27:32.

 Kugira ngo bamenye kimwe cya cumi batanga cyo mu rwuri rwabo, babaraga amatungo icumicumi yo muri urwo rwuri. Amategeko yasabaga Abisirayeli kudahindura ituro bagennye ngo baritangeho kimwe cya cumi cyangwa ngo barivunjemo amafaranga (Abalewi 27:32, 33). Icyakora, icya cumi cya kabiri cyatangwaga mu minsi mikuru yabaga buri mwaka. Ubwo buryo bworoherezaga Abisirayeli bakoraga urugendo rurerure bajya mu minsi mikuru.—Gutegeka kwa Kabiri 14:25, 26.

 Ni ryari Abisirayeli batangaga kimwe cya cumi? Bagitanga buri mwaka (Gutegeka kwa Kabiri 14:22). Icyakora mu mwaka wa karindwi. Abisirayeli ntibahingaga cyangwa ngo batere imyaka kuko wabaga ari umwaka w’Isabato (Abalewi 25:4, 5). Kubera ko uwo mwaka wabaga wihariye, nta cya cumi cyatangwaga. Mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’Isabato y’imyaka irindwi, Abisirayeli basangiraga kimwe cya cumi n’abakene ndetse n’abalewi.—Gutegeka kwa Kabiri 14:28, 29.

 Utaratangaga kimwe cya cumi yahanishwaga iki? Nta gihano umuntu utaratangaga kimwe cya cumi yagenerwaga n’Amategeko ya Mose. Abisirayeli batangaga kimwe cya cumi ku bushake. Bari barasezeranyije Yehova ko bazajya batanga kimwe cya cumi kugira ngo abahe imigisha (Gutegeka kwa Kabiri 26:12-15). Kudatanga icya cumi byafatwaga nko kwiba Imana.—Malaki 3:8, 9.

 Ese Abisirayeli babonaga ko kimwe cya cumi ari umutwaro? Oya. Imana yari yarabasezeranyije ko nibatanga kimwe cya cumi, yari kubaha imigisha bakabura aho bayikwiza (Malaki 3:10). Icyakora iyo batatangaga kimwe cya cumi bahuraga n’ibibazo. Yehova yabimaga imigisha, kandi Abalewi n’abatambyi ntibakoraga akazi kabo uko bikwiriye kuko batitabwagaho.—Nehemiya 13:10; Malaki 3:7.

 Kimwe cya cumi mu cyo abantu bakunze kwita “Isezerano rishya”

 N’igihe Yesu yari hano ku isi, abagaragu b’Imana batangaga kimwe cya cumi. Icyakora Yesu amaze gupfa iryo tegeko ryavuyeho.

Icya cumi mu gihe cya Yesu

 Mu gice cya Bibiliya abantu bakunze kwita “Isezerano rishya,” hagaragaza ko Abisirayeli bakomeje gutanga kimwe cya cumi, no mu gihe Yesu yari hano ku isi. Na we yagaragaje ko bagombaga gutanga kimwe cya cumi ariko yamagana abayobozi b’idini b’icyo gihe kuko batangaga kimwe cya cumi, ariko ‘bakirengagiza ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka.’—Matayo 23:23.

Icya cumi nyuma y’urupfu rwa Yesu

 Yesu amaze gupfa, gutanga icya cumi ntibyari bikiri ngombwa. Urupfu rwa Yesu rwahanaguye cyangwa ruvanaho Amategeko ya Mose, hakubiyemo n’“itegeko ryo kwaka abantu icya cumi.”—Abaheburayo 7:5, 18; Abefeso 2:13-15; Abakolosayi 2:13, 14.

a Hari igitabo cyagize kiti: “Kimwe mu icumi, ni igice cy’umusaruro umuntu ashyira ku ruhande kugira gikoreshwe umuriro runaka. Ubusanzwe Bibiliya ikoresha ijambo kimwe cya cumi yerekeza ku bikorwa by’idini.”—Harper’s Bible Dictionary, ipaji ya 765.