Icyaha ni iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Icyaha ni igikorwa, icyifuzo cyangwa igitekerezo icyo ari cyo cyose gihabanye n’amahame y’Imana. Nanone ni ukwica amategeko y’Imana, ukora ikintu Imana ibona ko ari kibi (1 Yohana 3:4; 5:17). Bibiliya ivuga ko kudakora ibyo wagombaga gukora, ni ukuvuga kudakora igikwiriye, na byo ari icyaha.—Yakobo 4:17.
Mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo, amagambo ahindurwamo icyaha asobanura “kutagera ku ntego.” Urugero, muri Isirayeli ya kera hari abasirikare bashoboraga gukoresha umuhumetso bakarekura ibuye ‘ntibabe bahusha.’ Ayo magambo ahinduwe uko yakabaye yasomwa ngo “ntibakore icyaha” (Abacamanza 20:16). Ku bw’ibyo, gukora icyaha ni ukutagera ku ntego yo gukora ibihuje n’amahame y’Imana akiranuka.
Imana ni yo yaremye ibintu byose; ubwo rero ifite uburenganzira bwo kudushyiriraho amahame atugenga (Ibyahishuwe 4:11). Imana izatubaza ibyo dukora byose.—Abaroma 14:12.
Ese birashoboka ko umuntu atakora icyaha na rimwe?
Ntibishoboka. Bibiliya iravuga ngo “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana” (Abaroma 3:23; 1 Abami 8:46; Umubwiriza 7:20; 1 Yohana 1:8). Kuki ari uko bimeze?
Mu mizo ya mbere, abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, nta cyaha bari bafite kuko bari bararemwe mu ishusho y’Imana batunganye (Intangiriro 1:27). Icyakora basuzuguye Imana bityo ntibakomeza kuba abantu batunganye (Intangiriro 3:5, 6, 17-19). Igihe babyaraga abana, babaraze icyaha n’ukudatungana (Abaroma 5:12). Umwami Dawidi yabivuze neza ubwo yavugaga ati “mama yambyaye ababara, ndi umunyabyaha.”—Zaburi 51:5.
Ese hari ibyaha bikomeye kurusha ibindi?
Yego. Urugero, Bibiliya ivuga ko abantu b’i Sodomu bari “babi kandi bari abanyabyaha ruharwa” ku buryo icyaha cyabo cyari ‘kiremereye cyane’ (Intangiriro 13:13; 18:20). Reka dusuzume ibintu bitatu bigaragaza ko icyaha gikomeye.
Uburemere bwacyo. Bibiliya itubwira ko tugomba kwirinda ibyaha bikomeye, urugero nk’ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, kwiba, gusinda, kunyaga, kwica n’ubupfumu (1 Abakorinto 6:9-11; Ibyahishuwe 21:8). Bibiliya igaragaza ko ibyo bitandukanye n’ibyaha umuntu akora atabigambiriye, urugero ngo kuvuga cyangwa gukora ikintu kibabaza abandi (Imigani 12:18; Abefeso 4:31, 32). Icyakora Bibiliya idutera inkunga yo kudapfobya icyaha icyo ari cyo cyose, kuko gishobora gutuma dukora ibyaha bikomeye tukica amategeko y’Imana.—Matayo 5:27, 28.
Intego. Hari ibyaha abantu bakora kuko batazi icyo Imana ibivugaho (Ibyakozwe 17:30; 1 Timoteyo 1:13). Nubwo Bibiliya itavuga ko gukora ibyo byaha nta cyo bitwaye, igaragaza ko bitandukanye na bya byaha umuntu akora yabigambiriye, akica amategeko y’Imana (Kubara 15:30, 31). Umuntu ukora ibyaha yabigambiriye aba abitewe n’uko afite ‘umutima mubi.’—Yeremiya 16:12.
Incuro gikozwe. Nanone Bibiliya igaragaza ko icyaha umuntu akoze rimwe gitandukanye n’icyaha cyabaye akamenyero (1 Yohana 3:4-8). Abafite “akamenyero ko gukora ibyaha nkana” kandi baramaze kumenya uko bakora ibyiza, Imana izabaciraho iteka.—Abaheburayo 10:26, 27.
Abakoze ibyaha bikomeye bashobora kumva bibaremereye. Urugero, Umwami Dawidi yaranditse ati “amakosa yanjye yarenze ku mutwe wanjye; ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera” (Zaburi 38:4). Icyakora Bibiliya itanga icyizere igira iti “umuntu mubi nareke inzira ye, n’ugira nabi areke imitekerereze ye, agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.”—Yesaya 55:7.