Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ni ibihe bimenyetso byari kuranga “iminsi y’imperuka”?

Ni ibihe bimenyetso byari kuranga “iminsi y’imperuka”?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya ivuga ibintu byari kuranga “iminsi y’imperuka” cyangwa “imperuka y’isi” (Matayo 24:3; Bibiliya Yera). Nanone iki gihe turimo, Bibiliya icyita “igihe cy’imperuka” (2 Timoteyo 3:1; Daniyeli 8:19; Bibiliya Yera). Dore ubuhanuzi bugaragaza bimwe mu bintu byagombaga kubaho mu minsi y’imperuka:

  • Intambara nyinshi.Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:4.

  • Inzara.Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:5, 6.

  • Imitingito ikaze.Luka 21:11.

  • Ibyorezo by’indwara.Luka 21:11.

  • Urugomo rwari kwiyongera.Matayo 24:12.

  • Abantu bari kwangiza isi.Ibyahishuwe 11:18.

  • Imyifatire y’abantu yari kurushaho kuba mibi kuko abenshi bari kuba “indashima, ari abahemu, . . . batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona.”2 Timoteyo 3:1-4.

  • Imiryango yari gusenyuka, kuko abantu bari kuba “badakunda ababo” n’abana “batumvira ababyeyi.”2 Timoteyo 3:2, 3.

  • Urukundo abantu benshi bakunda Imana rwari gukonja.Matayo 24:12.

  • Abantu bari kugaragaza ko bakunda Imana ariko mu by’ukuri batayikunda.2 Timoteyo 3:5.

  • Abantu bari kurushaho gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya harimo n’ubuvuga iby’iminsi y’imperuka.Daniyeli 12:4.

  • Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami wari gukorwa ku isi hose.Matayo 24:14.

  • Abantu benshi bari kuba nta cyo bitaho kandi bagahakana ibimenyetso bigaragaza ko imperuka yegereje.Matayo 24:37-39; 2 Petero 3:3, 4.

  • Ubwinshi muri ubu buhanuzi bwari gusohorera rimwe.Matayo 24:33.

Ese turi mu ‘minsi y’imperuka’?

Yego. Ibintu bibera ku isi hamwe n’ikurikiranyabihe rya Bibiliya bigaragaza ko iminsi y’imperuka yatangiye mu wa 1914. Icyo gihe Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka kandi ikintu cya mbere bwakoze ni ukwirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru bagakorera ibikorwa byabo ku isi gusa (Ibyahishuwe 12:7-12). Satani ashuka abantu agatuma bagira ingeso mbi kandi bagakora ibikorwa bibi bigatuma ibi bihe by’imperuka turimo biba “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.”2 Timoteyo 3:1.

IBINDI WAMENYA

Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”?

Suzuma ukuntu ibikorwa n’imyifatire by’abantu ubona hirya no hino muri iki gihe bigaragaza ko turi mu minsi “munsi y’imperuka” Bibiliya yahanuye.

UMUNARA W’UMURINZI

Ese wagombye gutinya imperuka?

Umenye ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’imperuka bishobora kugutangaza cyane..

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Intambara ya Harimagedoni ni iki?

Ijambo “Harimagedoni” riboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya, ariko intambara ryerekezaho ivugwa no mu bindi bitabo bya Bibiliya.