Soma ibirimo

Ese Yesu ni Imana Ishoborabyose?

Ese Yesu ni Imana Ishoborabyose?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Abarwanyaga Yesu bamubeshyeraga ko yigereranyaga n’Imana (Yohana 5:18; 10:30-33). Icyakora, Yesu ntiyigeze yihandagaza avuga ko angana n’Imana Ishoborabyose. Yaravuze ati ‘Data aranduta.’​—Yohana 14:28.

 Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere ntibumvaga ko Yesu angana n’Imana Ishoborabyose. Urugero, intumwa Pawulo yavuze ko Yesu amaze kuzuka, Imana ‘yamukujije ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane.’ Ubwo rero, biragaragara ko Pawulo atabonaga ko Yesu yari Imana Ishoborabyose. Ubundi se iyo Yesu aza kuba ari Imana Ishoborabyose, Imana yari kumushyira mu mwanya wo hejuru ite?​—Abafilipi 2:9.