Soma ibirimo

Ese izina ry’Imana ni Yesu?

Ese izina ry’Imana ni Yesu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yesu ubwe yivugiye ko ari “Umwana w’Imana” (Yohana 10:36; 11:4). Yesu ntiyigeze avuga ko ari Imana Ishoborabyose.

 Nanone kandi, Yesu yasengaga Imana (Matayo 26:39). Igihe yigishaga abigishwa be gusenga, yaravuze ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”​—Matayo 6:9.

 Yesu yagaragaje izina ry’Imana igihe yasubiragamo umurongo wa kera w’Ibyanditswe ugira uti “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.”​—Mariko 12:29; Gutegeka kwa Kabiri 6:4.