Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ese impanuka kamere ni igihano cy’Imana?

Ese impanuka kamere ni igihano cy’Imana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya ntiyigisha ko Imana ari yo iteza impanuka kamere tubona muri iki gihe. Bibiliya igaragaza ko ibihano Imana yahaye abantu mu gihe cyashize bitandukanye cyane n’impanuka kamere.

  1. Imana itoranya abo irimbura. Bibiliya igira iti “abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima.1 Samweli 16:7.

  2. Yehova asoma ibiri mu mitima y’abantu, maze akarimbura ababi gusa.Intangiriro 18:23-32.

  3. Imana ibanza kuburira abantu, kugira ngo abayumvira bashobore kurokoka.

Ku rundi ruhande, akenshi impanuka kamere ntiziteguza kandi ntizirobanura uwo zihitana cyangwa uwo zimugaza. Mu rugero runaka, abantu batumye impanuka kamere zirushaho kugira ubukana, kuko bagiye bangiza ibidukikije, bakubaka mu turere dushobora kwibasirwa n’imitingito, imyuzure n’ikirere kibi.

IBINDI WAMENYA

UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Bibiliya isobanura impamvu Imana yaremye isi, igihe imibabaro izarangirira n’uko isi n’abazaba bayituye bizaba bimeze mu gihe kizaza.