Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya igaragaza neza ko “Imana izacira urubanza abasambanyi” (Abaheburayo 13:​4). Mu bisobanuro by’ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “ubusambanyi” ari ryo por·neiʹa, harimo no kuryamana mbere yo gushyingiranwa. Ubwo rero, Imana ntiyemera ko abantu babana batarashyingiranwa, nubwo baba babiteganya nyuma yaho.

Byagenda bite se niba bakundana cyane? Na bo Imana ibasaba ko bashyingiranwa mbere yo kuryamana. Imana ni yo yaturemanye ubushobozi bwo gukunda, kuko umuco wayo w’ingenzi ari urukundo (1 Yohana 4:​8). Bityo rero, ifite impamvu zumvikana zo gusaba ko imibonano mpuzabitsina iba hagati y’abashyingiranwe gusa.