Icyo Bibiliya ibivugaho

Imihati abantu bashyiraho kugira ngo bazane amahoro yabaye imfabusa, kandi nta cyo izageraho kubera impamvu zikurikira:

  • Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Abantu ntibaremanywe ubushobozi cyangwa uburenganzira bwo kwiyobora. Kubera iyo mpamvu ntibashobora kugera ku mahoro arambye.

  • Ntukiringire abayobozi b’abantu kuko badashobora kugukiza. Iyo bapfuye basubira mu mukungugu, uwo munsi imigambi yabo yose igashira” (Zaburi 146:3, 4, Good News Translation). Abategetsi b’abantu hakubiyemo n’abifuza gukora ibyiza nta buryarya, ntibashobora gukuraho burundu ibitera intambara.

  • Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba . . . bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona” (2 Timoteyo 3:1–4). Imyifatire y’abantu bo mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi, ituma kugera ku mahoro bigorana.

  • Naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Satani Umwanzi w’Imana yajugunywe ku isi, kandi atuma abantu bigana ibikorwa bye by’ubugome. Ntidushobora kubaho mu mahoro, kubera ko Satani ari “umutware w’iyi si.Yohana 12:31.

  • [Ubwami bw’Imana] buzamenagura ubwo bwami bwose [burwanya Imana] bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine buzahaza icyifuzo cyacu cyo kubaho mu isi irangwa n’amahoro ubuziraherezo.Zaburi 145:16.