Soma ibirimo

“Alufa na Omega” ni nde?

“Alufa na Omega” ni nde?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Amagambo “Alufa na Omega” yerekeza kuri Yehova, Imana Ishoborabyose. Ayo magambo aboneka inshuro eshatu muri Bibiliya.—Ibyahishuwe 1:8; 21:6; 22:13. *

Kuki Imana yiyise “Alufa na Omega”?

Alufa na Omega, ni inyuguti zo mu itondazina ry’ururimi rw’Ikigiriki: imwe irabanza indi igaheruka. Urwo rurimi rw’Ikigiriki ni rwo igice cya Bibiliya bakunze kwita Isezerano Rishya cyanditswemo, kikaba gisozwa n’igitabo k’Ibyahishuwe. Umwanya izo nyuguti ziriho mu itondazina ry’ururimi rw’Ikigiriki, ugaragaza ko Yehova ari we wenyine ukwiriye kuba intangiriro n’iherezo (Ibyahishuwe 21:6). Ni Imana Ishoborabyose yahozeho kandi izakomeza kuba Imana Ishoborabyose iteka ryose. Yehova ni yo Mana yonyine “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.”—Zaburi 90:2.

“Ubanza n’uheruka” ni nde?

Bibiliya ikoresha iryo jambo yerekeza kuri Yehova Imana n’Umwana we Yesu, icyakora ibisobanuro bikaba bitandukanye. Reka dufate ingero ebyiri.

  • Muri Yesaya 44:6, Yehova yaravuze ati: “Ndi ubanza n’uheruka, kandi nta yindi Mana itari jye.” Muri uyu murongo Yehova yagaragaje ko azahora ari Imana y’ukuri kandi ko nta yindi Mana ibaho (Gutegeka kwa Kabiri 4:35, 39). Ubwo rero, muri uwo murongo, amagambo “ubanza n’uheruka” asobanura kimwe n’amagambo “Alufa na Omega.”

  • Nanone ijambo “Ubanza [pro’tos, ritandukanye na alufa] n’ijambo Uheruka [e’skha·tos, ritandukanye na omega]” agaragara mu Byahishuwe 1:17, 18 no mu gice cya 2:8. Imirongo ikikije iyo, igaragaza ko uvugwamo yigeze gupfa, akongera kuba muzima. Ubwo rero, iyo mirongo ntiyaba yerekeza ku Mana kubera ko itigeze ipfa (Habakuki 1:12). Ahubwo Yesu ni we wapfuye nyuma arazuka (Ibyakozwe 3:13-15). Ni we muntu wa mbere wazuwe agahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, akaba ari ho ari kugeza “iteka ryose” (Ibyahishuwe 1:18; Abakolosayi 1:18). Nyuma yaho Yesu ni we wahawe inshingano yo kuzura abapfuye (Yohana 6:40, 44). Bityo rero, ni na we wa nyuma Yehova yizuriye ubwe (Ibyakozwe 10:40). Ibyo bigaragaza impamvu, Yesu na we avugwaho ko ari “ubanza n’uheruka.”

Ese mu Byahishuwe 22:13 hagaragaza ko Yesu ari “Alufa na Omega”?

Oya. Iyo usomye uwo murongo ntuhita ubona uwavuze ayo magambo, kandi abavuga muri icyo gice baratandukanye. Porofeseri William Barclay yagize icyo avuga kuri icyo gice cy’Ibyahishuwe agira ati: “Ibivugwa muri icyo gice ntibyanditse uko bikurikirana, . . . biragoye kumenya uwavugaga” (The Revelation of John, Umubumbe wa 2, Revised Edition, ipaji ya 223). Ubwo rero, amagambo “Alufa na Omega” aboneka mu Byahishuwe 22:13 yerekeza kuri Yehova Imana nk’uko bigaragara mu yindi mirongo yo mu Byahishuwe.

^ par. 1 Indi nshuro iboneka mu Byahishuwe 1:11, muri Bibiliya ya King James. Icyakora Bibiliya nyinshi zahinduwe muri iki gihe, ntizikoresha ayo magambo muri uwo murongo, kubera ko atagaragara mu mwandiko w’Ikigiriki wa kera wandikishijwe intoki, ahubwo uko bigaragara yaje kongerwa mu nyandiko za vuba z’Ibyanditswe.