Ese Imana ifite ahantu iba?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yego. Iba mu ijuru. Suzuma iyi mirongo ya Bibiliya:
Umwami Salomo yasenze Imana agira ati “uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe.
”
Yesu Kristo yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data uri mu ijuru.
”
Yesu amaze kuzuka, yinjiye “mu ijuru ubwaho, kugira ngo ubu ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.
”
Iyo mirongo igaragaza neza ko Yehova Imana ariho koko kandi ko afite aho aba. Ntaba hose; ahubwo aba mu ijuru.