Soma ibirimo

Ubuzima

Ubuzima

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubuzima

Menya icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kurwara no kwivuza.

Ibanga ryo kugira ubuzima bwiza

Dore ibintu bitanu wakora kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Uko wabungabunga ubuzima bwawe

Buri munsi umubiri wacu urwana n’abanzi batagaragara ariko bashobora kuduhitana.

Ese urangwa n’icyizere?

Ese inama zo muri Bibiliya zishobora gutuma ugira ibyishimo?

Kubaho neza—Bibiliya idufasha gutuza

Kumenya kwifata bitugirira akamaro cyane.

Uko wabona ibyishimo​—Kugira amagara mazima no kwihangana

Ese uburwayi bushobora kubuza umuntu ibyishimo?

Irinde amakuru y’ibinyoma

Amakuru ayobya, inkuru z’impimbano n’amakuru y’ibihuha birogeye kandi bishobora kuguteza akaga.

Ibintu birindwi byagufasha gutegura amafunguro afite isuku n’intungamubiri

Ubuzima ni impano. Tugaragaza ko dushimira uwabuduhaye, twita ku buzima bwacu n’ubw’abagize imiryango yacu. Dore ibyagufasha kubigeraho.

Nakora iki ngo ngabanye ibiro?

Niba wifuza kugabanya ibiro, ntugahangayikishwe birenze urugero n’ibyo urya, ahubwo uge witoza kurya ibyokurya by’ingirakamaro.

Uko wagira ubuzima bwiza

Ese kurya neza no kubona umwanya wo gukora siporo birakugora? Muri iyi videwo urabona uko wabigenza kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Nakora iki ngo ndye indyo yuzuye?

Kuva ukiri muto uba ugomba kurya indyo yuzuye kugira ngo uzakure neza.

Kubaho neza—Ubuzima bwiza

Amahame yo muri Bibiliya adutera inkunga yo gukora uko dushoboye tukita ku buzima bwacu.

Uko abakiri bato bagabanya umubyibuho ukabije

Reba uko umuntu waryaga ibiryo bidafite intungamubiri yagize icyo ahindura ku mirire ye maze akagira ubuzima bwiza.

Uko wasaza neza

Inama 6 zishingiye kuri Bibiliya zagufasha kwemera ubuzima bushya winjiyemo.

Ese umwuka mwiza n’izuba ni “umuti”?

Siyansi yo muri iki gihe yemeza ko ibyagezweho mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka ya 1800 ari ukuri.

Indwara

Icyo wakora mu gihe urwaye

Ni izihe nama Bibiliya itanga zagufasha mu gihe urwaye?

Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?

Yego! Dore ibintu bitatu wakora bikagufasha kwihanganira indwara idakira.

Uko twafasha abafite indwara z’agahinda gakabije

Iyo ufashije umuntu w’incuti yawe ashobora kwihanganira indwara y’agahinda gakabije.

Ese ushobora gukomeza kwishimira ubuzima no mu gihe urwaye indwara ikomeye?

Reba icyafashije bamwe kwihangana mu gihe bari barwaye indwara ikomeye.

Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi?—Igice cya 1

Abana bane basobanura icyabafashije guhangana n’ibibazo by’ubuzima no gukomeza kurangwa n’icyizere.

Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi?​—Igice cya 2

Soma inkuru z’abahanganye n’ibibazo bikomeye by’uburwayi ariko bagakomeza kurangwa n’icyizere.

Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi? (Igice cya 3)

Soma inkuru y’ingimbi n’abangavu yagufasha kwihangana.

“Sinibanda ku burwayi bwanjye”

Ni iki cyafashije Elisa kwihanganira indwara imubabaza ndetse akagera ubwo yibagirwa ko arwaye?

Kubana n'ubumuga

Mbonera imbaraga mu ntege nke zanjye

Umukobwa ugendera mu igare ry’abamugaye abona “imbaraga zirenze izisanzwe” bitewe n’ukwizera kwe.

Amaso ya Jairo ni yo amufasha gukorera Imana

Nubwo Jairo ahanganye n’indwara ifata ubwonko igatuma ingingo nyinshi z’umubiri zidakora, yishimira ubuzima.

Gukorera Imana ni wo muti we

Onesmus yavukanye indwara ituma amagufwa yoroha cyane, ku buryo avunika ubusa. Ni mu buhe buryo amasezerano y’Imana ari muri Bibiliya yamuteye inkunga?

Intoki ni zo maso yanjye

James Ryan yavukanye ubumuga bwo kutumva aza no kugira ubumuga bwo kutabona. Ni iki cyatumye yishimira ubuzima?

“Iyo ntayigira, sinzi aho mba ndi”

Iyumvire inkuru y’umugabo ufite ubumuga bwo kutabona agaragaza ko yishimira kuba afite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu nyandiko isomwa n’abatabona.

Yehova yampaye ibirenze ibyo nari nkwiriye

Félix Alarcón yakoze impanuka ya moto iramumugaza, ariko ntibimubuza kwishimira ubuzima.

Nabonye ihumure mu gihe nari ndikeneye

Impanuka ikomeye yatumye Miklós Alexa amugara afite imyaka 20. Bibiliya yamufashije ite kugira ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza?

Kwita ku bandi

Bibiliya ivuga iki ku birebana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?

Bibiliya irimo ingero z’abagaragu b’Imana bitaye ku babyeyi babo kandi igaragaza inama zafasha abafite ababo bagomba kwitaho.

Mu gihe mufite umwana wamugaye

Suzuma inzitizi 3 ushobora guhura na zo n’uko Bibiliya yagusha kuzitsinda.

Nakora iki mu gihe umubyeyi wanjye arwaye?

Nta bwo ari wowe wenyine uhanganye n’icyo kibazo. Menya icyafashije Emmaline na Emily kwihangana.

Icyo wakora mu gihe uwo urwaje ari hafi gupfa

Abagize umuryango bafasha bate umurwayi wabo ugiye gupfa? Abarwaza bakora iki ngo bihanganire ibibazo bahura na byo igihe barwaje umuntu?

Mu gihe uwo mwashakanye akeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye

Reba inama eshatu zafasha abashakanye mu gihe umwe muri bo arwaye.

Ibibazo by'uburwayi

Icyo wakora ngo wirinde icyorezo

Muri iki gihe k’icyorezo wakora iki ngo udacika intege, ukomeze gutuza kandi ukomeze gukorera Yehova?

Dusobanukirwe indwara zo mu mutwe

Ibintu icyenda byagufasha guhangana n’uburwayi bwo mu mutwe.

Ibitera indwara yo kugira amaraso make, ibimenyetso byayo n’uko ivurwa

Ibitera indwara yo kugira amaraso make iteye ite? Ese ishobora kuvurwa igakira?

Uko wahangana n’indwara ya diyabete

90 ku ijana by’abafite isukari iri hejuru mu maraso ntibaba babizi.

Icyo wagombye kumenya ku birebana n’igicuri

Menya bimwe mu bintu by’ingenzi byerekeye iyo ndwara abantu bakunze kwibeshyaho.

Tumenye indwara y’ifumbi y’amenyo

Ifumbi ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zogeye ku isi. Iterwa n’iki? Wabwirwa n’iki ko uyifite? Menya uko wayirinda.

Uko wakwitwara mu gihe hari ibyokurya bikugwa nabi

Ese umuntu ku giti cye yamenya ikimutera ubwivumbure cyangwa ikimugwa nabi?

Dusobanukirwe indwara ya malariya

Ushobora kwirinda Malariya niba uba mu gace ibamo cyangwa uteganya kujya mu gace irimo.

Uko wahangana n’ibibazo bijyana no gucura

Wowe n’incuti zawe nimusobanukirwa ibibazo bijyana no gucura, uzaba witeguye guhangana na byo nibikugeraho.

Kwiheba

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’indwara yo kwiheba

Menya impamvu indwara yo kwiheba yazahaje abantu n’ukuntu Bibiliya ishobora kugufasha guhangana n’ibyiyumvo bibi.

Ese uwakwipfira bikarangira?

Ni iki cyatuma umuntu yifuza gupfa?

Mu gihe wumva ubuzima bukurambiye

Ushobora kwishimira ubuzima nubwo waba uhanganye n’ibibazo.

Uko twafasha abakiri bato bihebye

Menya ibimenyetso by’iyo ndwara n’ikiyitera. Reba uko ababyeyi n’abandi bantu babafasha.

Nakwirinda nte kugira ibitekerezo bibi?

Gutekereza kuri ibi bibazo bikurikira bizagufasha kurangwa n’ikizere.

Ibibazo by’indwara zo mu mutwe bigenda byiyongera cyane mu bakiri bato—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro zafasha abakiri bato guhangana n’ibibazo byo mu mutwe.

Kuki nikebagura?

Abakiri bato benshi bahanganye n’ikibazo cyo kwibabaza. Niba ibyo bijya bikubaho se, wakura he ubufasha?

Nahangana nte no kwiheba?

Ibi bintu byagufasha gukira indwara yo kwiheba.

Ese Bibiliya yamfasha mu gihe nihebye?

Dore ibintu bitatu Imana iduha mu gihe twihebye.

Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?

Ese Bibiliya irimo inama zafasha umuntu ushaka kwiyahura?

Imihangayiko n'agahinda

Uko wakwirinda guhangayika bikabije

Ni izihe nama n’imirongo yo muri Bibiliya byagufasha kugabanya imihangayiko?

Uko Bibiliya yafasha abagabo bahangayitse

Guhangayika biri kugenda byiyongera muri ibi ‘bihe biruhije bigoye kwihanganira.’ None se niba uhangayitse Bibiliya ishobora kugufasha?

Icyo wakora mu gihe wumva ufite irungu

Iyo ufite irungu, kugira ikizere k’ejo hazaza n’ibyishimo bisa n’ibidashoboka. Ariko si byo.

Icyo wakora ngo uhangane n’umunaniro uterwa n’icyorezo

Iyo tutawurwanyije dushobora kugenda ducika intege buhorobuhoro, tukagera nubwo twumva tudakeneye kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Uko warwanya imihangayiko

Reba amwe mu mahame yagufasha guhangana n’imihangayiko cyangwa kuyigabanya.

Nakora iki ngo nirinde imihangayiko?

Ibintu bitandatu byagufasha kwirinda imihangayiko.

Ese Bibiliya yagufasha guhangana n’imihangayiko?

Ese ko imihangayiko yogeye hose, ishobora gushira?

Bibiliya ivuga iki ku birebana n’imihangayiko?

Hari imihangayiko ifite akamaro n’iteje akaga. Wakora iki ngo uhangane n’imihangayiko mibi?

Ibanga ryo guhangana n’imihangayiko

Inama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya zagufasha guhangana n’ibintu bine bikunze guteza imihangayiko.

Ingorane uhanganye na zo: Inshingano zirenze ubushobozi bwawe

Nugerageza gukora ibyo usabwe byose, hari igihe uzasanga nta na kimwe ukoze. Wakora iki ngo udahangayika cyane?

Nakwirinda nte umunaniro ukabije?

Ni iki kibitera? Ese uhorana umunaniro? Niba ari uko bimeze se wakora iki?

Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse

Ihinduka riba mu mibiri y’abakobwa benshi rishobora gutuma bumva bahangayitse. Ababyeyi babafasha bate guhangana n’imihangayiko?

Nahangana nte n’imihangayiko?

Menya igituma abantu bahangayika n’uko wahangana na cyo.

Ese naba mpora nifuza gukora ibintu mu buryo butunganye?

Wamenya ute itandukaniro riri hagati yo gushaka gukora ibintu neza no guhatanira gukora ibintu mu buryo butunganye?

Icyo wakora mu gihe hagize igihinduka

Mu buzima ibintu bihora bihinduka. Suzuma uko bamwe na bamwe bahanganye n’ihinduka kandi babishobora.

Wakora iki mu gihe wumva udafite umutekano?

Ibintu bitatu byagufasha kumva ufite umutekano.

Kwivuza

Ese Umukristo ashobora kwivuza?

Ese Imana ishishikazwa n’uko twivuza?

Wakora iki mu gihe urwaje umuntu?

Iyo umuntu arwaye bakamubwira ngo azagaruke tariki iyi n’iyi cyangwa agatinda mu bitaro, bimutesha umutwe. Wafasha ute umuvandimwe cyangwa incuti yawe guhangana n’indwara?

Uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso

Soma uko abaganga b’abahanga bo mu bihugu birenga 40 bakiriye amakuru bahawe ku birebana no kuvurwa hadakoreshejwe amaraso.

Icyo abaganga bavuga muri iki gihe ku birebana no guterwa amaraso

Abahamya ba Yehova bagiye banengwa kubera ko batemera guterwa amaraso. Ni iki abaganga bamwe na bamwe bavuga kuri icyo kibazo cyo guterwa amaraso?

Kudaterwa amaraso bifasha Abahamya barwaye gukira vuba

Raporo zigaragaza ko iyo abarwayi banze guterwa amaraso, abapfa bagabanuka kandi abarwayi ntibamare igihe mu bitaro.