Kugira ngo Abigishwa ba Bibiliya bashobore kuva mu mwijima bashyizwemo n’imigenzo y’amadini y’ibinyoma imaze ibinyejana byinshi, byabasabye kugira ukwizera gukomeye. Icyakora, baranzwe n’ubutwari kandi bageza ku bantu umucyo wo mu buryo bw’umwuka babigiranye ishyaka. Irebere uko bagaragaje ubutwari n’ubudahemuka, wirebere n’uko Yehova yabafashije “akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo utangaje.”