Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 96

Igitabo cy’Imana ni ubutunzi

Select an Audio Recording
Igitabo cy’Imana ni ubutunzi
REBA
Umwandiko
Ifoto

(Imigani 2:1)

  1. 1. Hari ‘gitabo cy’amapaji menshi,

    Giha abantu ibyiringiro.

    Ibirimo bifite imbaraga;

    Biha ubuzima abapfuye.

    Icyo gitabo cyitwa Bibiliya.

    Cyanditswe gihumetswe n’Imana.

    Cyanditswe n’abakundaga Imana,

    Bayoborwaga n’umwuka wera.

  2. 2. Banditse ukuri ku byo yaremye,

    Uko yaremye ijuru n’isi,

    Ikarema n’umuntu atunganye,

    N’ukuntu Paradizo yabuze.

    Banavuze iby’umumarayika

    Warwanyije ubutware bwayo.

    Ibyo byatumye habaho icyaha,

    Ariko Yehova azatsinda.

  3.  3. Dufite ibyishimo byinshi cyane,

    Yehova yimitse Umwana we.

    Tubwiriza ababyifuza bose

    Bakamenya ubutumwa bwiza.

    Icyo gitabo kirimo inkuru

    Zidufasha kumenya Imana,

    Kinatanga amahoro nyakuri;

    Ubutunzi burimo ni bwinshi.

(Reba nanone 2 Tim 3:16; 2 Pet 1:21.)