Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 95

Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi

Hitamo ibyafashwe amajwi
Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi
REBA

(Imigani 4:18)

  1. 1. Abahanuzi bifuzaga Kristo,

    We byiringiro byacu twese,

    Kandi Mesiya yagombaga kuza

    Akaduhesha agakiza.

    Ubu Mesiya yabaye Umwami,

    Tubifitiye gihamya.

    Kubimenya ni umugisha rwose,

    Byifuzwa n’abamarayika!

    (INYIKIRIZO)

    Turushaho kumurikirwa;

    Tuzagendera mu mucyo.

    Ibyo Imana ihishura,

    Tubibona neza rwose.

  2. 2. Umugaragu wizerwa twahawe

    Aduha ibyokurya byiza.

    Umucyo w’ukuri wabaye mwinshi,

    Uratumurikira twese.

    Intambwe zacu zirahamye rwose,

    Ntitugenda mu mwijima.

    Dushimira Yah, we soko y’ukuri,

    Tuzagendera mu nzira ye.

    (INYIKIRIZO)

    Turushaho kumurikirwa;

    Tuzagendera mu mucyo.

    Ibyo Imana ihishura,

    Tubibona neza rwose.