Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 92

Ahantu hitirirwa izina ryawe

Hitamo ibyafashwe amajwi
Ahantu hitirirwa izina ryawe
REBA

(1 Ngoma 29:16)

  1. 1. Yehova kubaka iyi nzu

    Byaduhesheje ishema!

    Tuyikweguriye twishimye,

    Bityo uhabwe ikuzo.

    Ibyo dushobora kuguha,

    Bisanzwe ari ibyawe.

    Dutangana umunezero

    Ibintu byose dutunze.

    (INYIKIRIZO)

    Tuguhaye aha hantu,

    Ngo uhabwe ikuzo.

    Twifuza ko uhemera;

    Turahakweguriye.

  2. 2. Tuzahora tugusingiza,

    Turi aha hantu hawe.

    Mana, habwa icyubahiro

    N’abiga inzira zawe.

    Aha hantu twakubakiye

    Tuzahora tuhitaho,

    Kuko hazadufasha cyane

    Mu murimo wo kwigisha.

    (INYIKIRIZO)

    Tuguhaye aha hantu,

    Ngo uhabwe ikuzo.

    Twifuza ko uhemera;

    Turahakweguriye.