Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 91

Imirimo yacu irangwa n’urukundo

Hitamo ibyafashwe amajwi
Imirimo yacu irangwa n’urukundo
REBA

(Zaburi 127:1)

 1. 1. Dore umunsi mwiza,

  Mana turagushimira.

  Ntitwabona uko tuvuga

  Uko dukunzwe.

  Uduha imigisha,

  Mu murimo waduhaye.

  Tubyemezwa n’iyi nzu nziza

  Tukweguriye.

  (INYIKIRIZO)

  Aha hantu heza twubatse,

  Hazatuma usingizwa.

  Mana yacu tuzakumvira, tugukunde

  Tunagusenge iteka.

 2. 2. Abantu twakoranye,

  Batubereye incuti!

  Tuzazirikana iteka

  Ubwo bucuti.

  Twakoranye mu bumwe,

  Bitewe n’umwuka wawe.

  Mana imigisha uduha

  Ntirondoreka!

  (INYIKIRIZO)

  Aha hantu heza twubatse,

  Hazatuma usingizwa.

  Mana yacu tuzakumvira, tugukunde

  Tunagusenge iteka.