Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 90

Tujye duterana inkunga

Select an Audio Recording
Tujye duterana inkunga
REBA
Umwandiko
Ifoto

(Abaheburayo 10:24, 25)

  1. 1. Uko duterana inkunga

    Yo gukorera Yehova,

    Urukundo ruriyongera;

    Hakabaho amahoro.

    Urukundo rwinshi dufite

    Rudufasha kwihangana

    N’itorero ryacu ry’ukuri,

    Riduha umutekano.

  2. 2. Dukomezwa n’ijambo ryiza

    Rivuzwe mu gihe cyaryo!

    Tubwirwa amagambo nk’ayo

    N’incuti zacu zizerwa.

    Ni byiza gukorera hamwe

    N’abo duhuje intego!

    Dushaka uko twafashanya

    N’uko twahumurizanya.

  3. 3. Uko umunsi wa Yehova

    Urushaho kwegereza,

    Ni ko tugomba kwihatira

    Kujya mu materaniro.

    Dukomeze kunga ubumwe,

    Mu murimo wa Yehova,

    Bityo duterane inkunga

    Ngo tube indahemuka.