Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 88

Menyesha inzira yawe

Hitamo ibyafashwe amajwi
Menyesha inzira yawe
REBA

(Zaburi 25:4)

  1. 1. Mana, dore duteraniye hamwe,

    Twemeye itumira ryawe.

    Ijambo ryawe riratuyobora,

    Ni ryo soko y’ibyo wigisha.

    (INYIKIRIZO)

    Unyigishe kandi unyobore;

    Menyesha amategeko yawe,

    Ngo ngendere mu nzira y’ukuri,

    Nishimire amahame yawe.

  2. 2. Mana, ubwenge ufite ni bwinshi;

    Uca imanza zitabera.

    Ijambo ryawe ry’agaciro kenshi,

    Rihoraho iteka ryose.

    (INYIKIRIZO)

    Unyigishe kandi unyobore;

    Menyesha amategeko yawe,

    Ngo ngendere mu nzira y’ukuri,

    Nishimire amahame yawe.