Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 8

Yehova ni ubuhungiro bwacu

Hitamo ibyafashwe amajwi
Yehova ni ubuhungiro bwacu
REBA

(Zaburi ya 91)

 1. 1. Yah buhungiro bwacu,

  Ni we twiringira.

  Ni we bwugamo bwacu;

  Tugumane na we.

  Kuko azaturengera,

  Turindwa n’imbaraga ze.

  Ni we gihome cyacu,

  Kandi ni indahemuka.

 2. 2. Ibihumbi nibigwa

  Iruhande rwacu,

  Abicisha bugufi

  Nta cyo tuzikanga.

  Ntituzagira ubwoba,

  Nk’abahuye n’amakuba.

  Turindwa na Yehova,

  Tugume mu mababa ye.

 3. 3. Tuzarindwa n’Imana

  Mu rugendo rwacu,

  Nta kizaduhutaza

  Ngo duhungabane.

  Nta cyo tuzatinya na mba;

  Nta n’ahantu tuzatinya.

  Yah buhungiro bwacu

  Ukomeze kuturinda.