Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 78

‘Twigishe ijambo ry’Imana’

Hitamo ibyafashwe amajwi
‘Twigishe ijambo ry’Imana’
REBA

(Ibyakozwe 18:11)

 1. 1. Abigisha Bibiliya,

  Turishima cyane.

  Yah aduha imigisha

  Tugakora byinshi.

  Tuzigana Yesu Kristo

  Tubwiriza nka we.

  Abo twigisha tubafasha

  Gukunda Yehova.

 2. 2. Iyo twigisha ukuri,

  Dukora n’ibyiza,

  Tuba twereka abantu

  Ko dukunda Data.

  Twiga Ijambo ry’Imana,

  Ngo dufashe bose.

  Iyo tubwiriza abandi

  Tuba twiyigisha.

 3. 3. Yehova aduha byose

  Ngo twigishe neza.

  Iyo dusenga Imana,

  Na bwo iratwumva.

  Dukunda Ijambo ryayo

  Kuko ryiringirwa.

  Nidutoza abo twigisha,

  Bazamera nkatwe.