Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 76

Wakwiyumva ute?

Select an Audio Recording
Wakwiyumva ute?
REBA
Umwandiko
Ifoto

(Abaheburayo 13:15)

  1. 1. Wakwiyumva ute

    Wagiye mu murimo,

    Nta ko utagize ngo

    Ubwirize bose?

    Wareka Yehova

    Agakora ibindi,

    Ni we uzi abantu

    Bashaka ukuri.

    (INYIKIRIZO)

    Kuvuganira Yehova

    Biradushimisha cyane.

    Twifuza kumukorera,

    Iteka n’iteka.

  2. 2. Wakwiyumva ute

    Uramutse ugeze

    Ku mitima y’abantu

    Bifuza gukizwa?

    Nubwo bamwe banga,

    Abandi bagashukwa,

    Ntiducika intege

    Mu murimo wacu.

    (INYIKIRIZO)

    Kuvuganira Yehova

    Biradushimisha cyane.

    Twifuza kumukorera,

    Iteka n’iteka.

  3.  3. Wakwiyumva ute

    Uramutse umenye

    Ko Yehova ari we

    Ugushyigikiye?

    Wagira ishyaka,

    Ukabwiriza cyane,

    Kuko uyu murimo

    Ugiye gusozwa.

    (INYIKIRIZO)

    Kuvuganira Yehova

    Biradushimisha cyane.

    Twifuza kumukorera,

    Iteka n’iteka.