Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 71

Turi ingabo za Yehova!

Select an Audio Recording
Turi ingabo za Yehova!
REBA
Umwandiko
Ifoto

(Yoweli 2:7)

  1. 1. Twe ngabo za Yehova,

    Twumvira Kristo.

    Nubwo turwanywa cyane,

    Twe twunze ubumwe.

    Dukore umurimo,

    Nta kudohoka.

    Tubwirize bose,

    Tutabatinya.

    (INYIKIRIZO)

    Twe ngabo za Yehova,

    Twunze ubumwe.

    Tuvuge twishimye

    Ko ategeka.

  2. 2. Twe abakozi ba Yah,

    Dushakashaka

    Intama zazimiye

    Zirimo ziniha.

    Twamara kuzibona,

    Tukazitaho;

    Tukazitumira

    Mu Nzu y’Ubwami.

    (INYIKIRIZO)

    Twe ngabo za Yehova,

    Twunze ubumwe.

    Tuvuge twishimye

    Ko ategeka.

  3.  3. Twe ngabo za Yehova,

    Turashikamye.

    Twiteguye kurwana,

    Nta bwoba dufite.

    Tugire amakenga,

    Ntitudohoke.

    Mu bihe by’akaga,

    Tuzashikama.

    (INYIKIRIZO)

    Twe ngabo za Yehova,

    Twunze ubumwe.

    Tuvuge twishimye

    Ko ategeka.