Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 7

Yehova ni imbaraga zacu

Select an Audio Recording
Yehova ni imbaraga zacu
REBA
Umwandiko
Ifoto

(Yesaya 12:2)

 1. 1. Yehova wowe mbaraga zacu,

  Mukiza wacu, tukwishimire.

  Tubwiriza ubutumwa bwawe,

  Abantu bakumva, batakumva.

  (INYIKIRIZO)

  Rutare rwacu, mbaraga zacu,

  Izina ryawe risingizwe.

  Yah Yehova, Ushoborabyose,

  Gihome cyacu duhungiramo.

 2. 2. Twe twishimira umucyo wawe;

  Amaso yacu yarahumutse.

  Tubona ukuri mu Byanditswe.

  Dushyigikiye Ubwami bwawe.

  (INYIKIRIZO)

  Rutare rwacu, mbaraga zacu,

  Izina ryawe risingizwe.

  Yah Yehova, Ushoborabyose,

  Gihome cyacu duhungiramo.

 3. 3. Mana, tugukorera twishimye,

  Nubwo Satani adutoteza.

  Mana ukomeze kudufasha

  Ngo tuzakomeze gushikama.

  (INYIKIRIZO)

  Rutare rwacu, mbaraga zacu,

  Izina ryawe risingizwe.

  Yah Yehova, Ushoborabyose,

  Gihome cyacu duhungiramo.