Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 66

Dutangaze ubutumwa bwiza

Hitamo ibyafashwe amajwi
Dutangaze ubutumwa bwiza
REBA

(Ibyahishuwe 14:6, 7)

  1. 1. Ukuri k’Ubwami kwari kwarahishwe.

    Ubu uko kuri twe twarakumenye.

    Kubera ko Yah agira imbabazi,

    Yazirikanye imimerere yacu,

    Maze atwoherereza Umwana we.

    Nyuma y’igihe uwo Mwana yarimitswe.

    Yehova yamugeneye umugeni,

    Umukumbi muto w’abatoranyijwe.

  2. 2. Ubutumwa bwiza bwaramenyekanye.

    Yehova ashaka ko tubutangaza.

    Abamarayika bifatanya natwe,

    Iyo dutangaza ukuri k’Ubwami.

    Yaduhaye inshingano ihebuje

    Yo kweza izina rye no kumusingiza.

    Twishimira kwitirirwa iryo zina,

    No gutangaza ubwo butumwa bwiza.