REBA
Umwandiko
Ifoto

(Abaheburayo 6:1)

 1. 1. Jya mbere, jya mbere, maze ukure!

  Wamamaze ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

  Haranira kunoza umurimo,

  Uzagera ku ntego.

  Umuntu wese yabwiriza

  Nk’uko Yesu yabwirizaga.

  Usabe Yehova kugukomeza,

  Ushikame mu kuri.

 2. 2. Jya mbere, jya mbere, gira ishyaka!

  Geza ubutumwa bwiza ku bantu bose.

  Singiza Yehova Umwami wacu.

  Bwiriza ku nzu n’inzu.

  Nubwo uzarwanywa n’abanzi,

  Ntibazigere bagukanga.

  Bwira abantu ko Ubwami buje

  Bugiye gutegeka.

 3.  3. Jya mbere, jya mbere, nta kudohoka,

  Kuko ufite byinshi ugomba gukora.

  Umwuka wera uzakuyobora,

  Ugire ibyishimo.

  Ukunde abo ubwiriza,

  Unabagere ku mutima.

  Ufashe bose gutera imbere,

  Bakorere Imana.