Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 6

Ijuru ritangaza icyubahiro cy’Imana

Hitamo ibyafashwe amajwi
Ijuru ritangaza icyubahiro cy’Imana
REBA

(Zaburi ya 19)

  1. 1. Isanzure risingiza Yehova.

    Ryerekana neza icyubahiro cye.

    Rimusingiza uko bukeye

    Kandi rikagaragaza ubwenge bwe bwinshi.

  2. 2. Tuyoborwa n’amategeko ya Yah,

    Ibyo atwibutsa biradukomeza.

    Ubwami bwe burakiranuka.

    Twishimira Ijambo rye, riraturyohera.

  3. 3. Kumutinya birakwiriye rwose.

    Amategeko ye ni yo meza cyane,

    Tuyoborwa n’amabwiriza ye.

    Tuzahora dusingiza izina rye ryera.