Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIRIMO

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 55

Ntimukabatinye!

Select an Audio Recording
Ntimukabatinye!
REBA
Text
Image

(Matayo 10:28)

  1. 1. Bwoko bwanjye mujye mbere,

    Mutangaze Ubwami.

    Ntimutinye abanzi.

    Mumenyeshe abantu

    Ko Umwana wanjye Yesu

    Yanesheje Umwanzi,

    Ko azaboha Satani,

    Abohore imbohe.

    (INYIKIRIZO)

    Ntimubatinye na gato,

    Nubwo babatoteza.

    Nimwizerwa nzabarinda

    Nk’imboni yo mu jisho.

  2. 2. Nubwo abantu babanga

    Kandi bakabarwanya,

    Cyangwa bakabashuka,

    Ngo babigarurire,

    Bwoko bwanjye mwe gutinya

    Ibitotezo byabo.

    Abizerwa nzabarinda

    Kugeza ku mperuka.

    (INYIKIRIZO)

    Ntimubatinye na gato,

    Nubwo babatoteza.

    Nimwizerwa nzabarinda

    Nk’imboni yo mu jisho.

  3.  3. Sinabibagiwe rwose;

    Ndacyari kumwe namwe.

    Kandi nubwo mwazapfa,

    Urupfu ruzavaho.

    Rwose ntimukabatinye,

    Ntibazabarimbura.

    Nimukomeza kwizerwa;

    Nzabaha imigisha!

    (INYIKIRIZO)

    Ntimubatinye na gato,

    Nubwo babatoteza.

    Nimwizerwa nzabarinda

    Nk’imboni yo mu jisho.