Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIRIMO

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 52

Kwitanga kwa gikristo

Select an Audio Recording
Kwitanga kwa gikristo
REBA
Text
Image

(Abaheburayo 10:7, 9)

  1. 1. Yehova ni we waremye

    Isanzure ryose,

    Iyi si n’ijuru byose,

    Ni ibikorwa bye.

    Yaduhaye ubuzima,

    Tugomba kumenya

    Ko akwiriye gusingizwa

    No gusengwa wenyine.

  2. 2. Na Yesu yabatirijwe

    Muri Yorodani

    Asezeranya Yehova

    Kuzamukorera.

    Amaze kuva mu mazi

    Yasutsweh’ umwuka,

    Yiyemeza amaramaje

    Gukorera Yehova.

  3. 3. Dore turaje Yehova,

    Ngo tugusingize.

    Twiyange maze tuguhe

    Ubuzima bwacu.

    Watanze Umwana wawe

    Ngo atwitangire.

    Twapfa twabaho, Mana yacu,

    Twarakwiyeguriye.