Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 5

Imirimo itangaje y’Imana

Hitamo ibyafashwe amajwi
Imirimo itangaje y’Imana
REBA

(Zaburi ya 139)

  1. 1. Mana, uzi ibyanjye neza,

    Igihe ndyamye n’igihe mbyutse.

    Ugenzura ibindi mu mutima,

    Ibyo mvuga n’uko ngenda urabizi.

    Wambonye nkiri urusoro,

    Wanabonye amagufwa yanjye.

    Ndetse ishusho yanjye yaranditswe.

    Nzavuga inzira zawe zitangaje.

    Ubumenyi bwawe buratangaje;

    Ubugingo bwanjye burabizi.

    Ni yo nabundikirwa n’umwijima,

    Yehova nzi neza ko wambona.

    Ni he nakwihisha Yehova,

    Nahungira amaso yawe he?

    Si mu kirere cyangwa ikuzimu,

    Si mu mwijima, si no munsi y’inyanja.