Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 46

Warakoze Yehova

Hitamo ibyafashwe amajwi
Warakoze Yehova
REBA

(1 Abatesalonike 5:18)

  1. 1. Warakoze Yehova Mana yacu,

    Umurikira inzira zacu.

    Warakoze kumva amasengesho

    Tugusenga tukwisanzuyeho.

  2. 2. Warakoze kuduha Yesu Kristo

    Waducunguye akadukiza.

    Warakoze kuba utuyobora,

    Tugakora ibigushimisha.

  3. 3. Warakoze kuduha umurimo

    Wo kwamamaza izina ryawe.

    Tugushimiye imigisha myinshi

    Tuzazanirwa n’Ubwami bwawe.