REBA

(Zaburi 95:2)

 1. 1. Yehova Mana turagushimira,

  Data, akira ishimwe ryacu.

  Twifuza kugukorera iteka,

  Tuzi neza yuko utwitaho.

  Dukora ibyaha ntidutunganye,

  Turakwinginze tubabarire.

  Tugushimiye ko waducunguye,

  Kuko uzi intege nke zacu.

 2. 2. Turagushimira ko udukunda.

  Kuba incuti zawe ni byiza.

  Uzajye udufasha tukumenye.

  Twifuza kuba indahemuka.

  Twishimira imbaraga uduha,

  Ngo tubashe kukuvuganira.

  Twifuza kugukorera twishimye.

  Tuzi ko wita ku boroheje.