Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 42

Isengesho ry’umugaragu w’Imana

Hitamo ibyafashwe amajwi
Isengesho ry’umugaragu w’Imana
REBA

(Abefeso 6:18)

  1. 1. Mana yanjye wowe waturemye,

    Izina ryawe rihabwe ikuzo,

    Ibyo ushaka byose bibe.

    Mana, Ubwami bwawe nibuze,

    Nk’uko wabitegetse,

    Tubone imigisha.

  2. 2. Mana yacu turagushimira.

    Imigisha tugukesha ni myinshi.

    Ni wowe soko y’ubuzima;

    Uduha ubwenge n’ubumenyi.

    Turabigushimira,

    Tukanagusingiza.

  3. 3. Iyo turi mu bibazo byinshi,

    Mana ni wowe uduhumuriza.

    Data turagutakambiye

    Duhe imbaraga twihangane,

    Duhore tukumvira,

    Maze tugushimishe.