Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIRIMO

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 40

Uri uwa nde?

Select an Audio Recording
Uri uwa nde?
REBA
Text
Image

(Abaroma 14:8)

  1. 1. Uri uwa nde se?

    Ni nde uzakorera?

    Kuko imana wunamira

    Ari na yo ukorera.

    Uzakorera nde

    Ngo umwiyegurire?

    Nutegura umutima wawe

    Uzahitamo neza.

  2. 2. Uri uwa nde se?

    Ni nde uzakorera?

    Hari imana y’ikinyoma

    Ndetse n’Imana y’ukuri.

    Ese Kayisari

    Ni we ushyigikiye,

    Cyangwa Imana imwe y’ukuri

    Ni yo uzakorera?

  3. 3. Ese ndi uwa nde?

    Ni Yehova nzumvira.

    Nzamukorera ntizigamye;

    Nzajya mwumvira iteka.

    Yantanzeho byinshi;

    Naramwiyeguriye.

    Nzamukorera iteka ryose;

    Nzahora musingiza.