Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 38

Imana izagukomeza

Hitamo ibyafashwe amajwi
Imana izagukomeza
REBA

(1 Petero 5:10)

 1. 1. Imana yatumye umenya ukuri,

  Ikuvana mu mwijima mwinshi.

  Yabonye cya cyifuzo wari ufite

  Cyo kuyishaka utizigamye.

  Wemeye ko uzayikorera;

  Na yo izahora igufasha.

  (INYIKIRIZO)

  Ubu uri uwayo kuko yakuguze.

  Izagukomeza maze ushikame.

  Izajya ikuyobora inakurinde.

  Izagukomeza maze ushikame.

 2. 2. Umwana w’Imana yatanzwe ku bwawe,

  Kuko ikwifuriza ibyiza.

  Ko yemeye gutanga Umwana wayo,

  Yabuzwa n’iki kugukomeza!

  Izibuka ukwizera kwawe;

  Ntizareka kukwitaho rwose.

  (INYIKIRIZO)

  Ubu uri uwayo kuko yakuguze.

  Izagukomeza maze ushikame.

  Izajya ikuyobora inakurinde.

  Izagukomeza maze ushikame.