Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 31

Tugendane na Yehova

Hitamo ibyafashwe amajwi
Tugendane na Yehova
REBA

(Mika 6:8)

  1. 1. Tugendane na Yehova

    Turi indahemuka.

    Dukomeze kuba abizerwa

    Tubone imbaraga.

    Tuyoborwe na Bibiliya

    Tudatandukira.

    Nidukomeza kumvira

    Yah azatuyobora.

  2. 2. Tugendane na Yehova,

    Duhore tumwumvira.

    Niduhura n’ibigeragezo

    Azaduhumuriza.

    Nitwita ku bishimwa byose

    N’iby’ukuri byose,

    Tukabitekerezaho,

    Azajya adufasha.

  3. 3. Tugendane na Yehova,

    Ni we ncuti nyancuti.

    Tumushimire impano zose

    N’imigisha aduha.

    Tuzagendana na Yehova

    Duhore twishimye.

    N’abandi bazibonera

    Ko twamwiyeguriye.