Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 29

Tubeho duhuje n’izina ryacu

Hitamo ibyafashwe amajwi
Tubeho duhuje n’izina ryacu
REBA

(Yesaya 43:10-12)

  1. 1. Yehova Mana ushobora byose,

    Urakiranuka bihebuje.

    Uri isoko y’ukuri n’ubwenge,

    Ni wowe Mwami usumba byose.

    Twishimira cyane kugukorera;

    Dutangaza iby’Ubwami bwawe.

    (INYIKIRIZO)

    Twishimira ko turi Abahamya.

    Tubeho duhuje n’iryo zina!

  2. 2. Gukora umurimo wawe wera

    Bituma tubana mu mahoro.

    Kwigisha ukuri kw’Ijambo ryawe

    Biratunezeza bihebuje.

    Data, twitirirwa izina ryawe;

    Tuzatangaza ikuzo ryawe.

    (INYIKIRIZO)

    Twishimira ko turi Abahamya.

    Tubeho duhuje n’iryo zina!