Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 28

Tube incuti za Yehova

Hitamo ibyafashwe amajwi
Tube incuti za Yehova
REBA

(Zaburi ya 15)

  1. 1. Ni nde ncuti yawe,

    Izaba iwawe?

    Ni nde ukunda, wiringira,

    Wakumenya neza?

    Ni abashikama

    Mu byo ubigisha.

    Ni abantu b’indahemuka,

    Bakunda ukuri.

  2. 2. Ni nde ncuti yawe,

    Yaba hafi yawe?

    Ni nde ugushimisha cyane?

    Uwo uzi ni nde?

    Ni abakubaha

    Bakanakumvira.

    Ni abantu bizerwa bose,

    Bavuga ukuri.

  3. 3. Mana yacu reba

    Mu mitima yacu,

    Twunge ubumwe, dukundane.

    Twumve utwiteho.

    Turifuza rwose

    Kuba hafi yawe.

    Rwose nta ncuti ikuruta

    Twakwishyikiraho.

(Reba nanone Zab 139:1; 1 Pet 5:6, 7.)