INDIRIMBO YA 27
Guhishurwa kw’abana b’Imana
1. Yehova azahishura
Abatoranyijwe,
Bategekane na Kristo
Mu Bwami bw’ijuru.
(INYIKIRIZO)
Bari hafi guhishurwa
Bimane na Kristo.
Bazarwana intambara,
Batsinde burundu.
2. Vuba ‘ha abasigaye
Bazahamagarwa.
Umwami azabajyana
Bahabwe Ubwami.
(INYIKIRIZO)
Bari hafi guhishurwa
Bimane na Kristo.
Bazarwana intambara,
Batsinde burundu.
3. Bazarwana intambara
Ya nyuma, batsinde.
Mu bukwe bwabo na Kristo
Bazishima cyane.
(INYIKIRIZO)
Bari hafi guhishurwa
Bimane na Kristo.
Bazarwana intambara,
Batsinde burundu.
(Reba nanone Dan 2:34, 35; 1 Kor 15:51, 52; 1 Tes 4:15-17.)