Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 23

Yehova yatangiye gutegeka

Hitamo ibyafashwe amajwi
Yehova yatangiye gutegeka
REBA

(Ibyahishuwe 11:15)

  1. 1. Ubwami bwa Yehova

    Buyobowe na Kristo.

    Ubu ategeka i Siyoni.

    Turangurure ijwi,

    Dusingize Yehova.

    Kristo yashyizwe

    ku ntebe ye y’Ubwami.

    (INYIKIRIZO)

    Ni ‘ki Ubwami buzazana?

    Gukiranuka n’ukuri.

    Ni ‘ki se kindi buzazana?

    Ni ubuzima bw’iteka.

    Nimusingize Yehova

    Kuko adahemuka.

  2. 2. Kristo arategeka

    Imperuka iraje,

    Isi ya Satani izavaho.

    Ubu turabwiriza,

    Dushakisha abantu,

    Abiyoroshya

    bagasanga Yehova.

    (INYIKIRIZO)

    Ni ‘ki Ubwami buzazana?

    Gukiranuka n’ukuri.

    Ni ‘ki se kindi buzazana?

    Ni ubuzima bw’iteka.

    Nimusingize Yehova

    Kuko adahemuka.

  3.  3. Umwami utegeka

    Tumwishimire rwose.

    Yaje atumwe na Se Yehova.

    Mujye mu rusengero

    Mushimire Yehova.

    Yesu azategeka ibintu byose.

    (INYIKIRIZO)

    Ni ‘ki Ubwami buzazana?

    Gukiranuka n’ukuri.

    Ni ‘ki se kindi buzazana?

    Ni ubuzima bw’iteka.

    Nimusingize Yehova

    Kuko adahemuka.